skol
fortebet

Umunyarwanda w’ imyaka 26 yashakanye n’ umukunzi we ufite umwana w’ imyaka 16

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Manzi Cedric Umusore w’ imyaka 26 wavukiye mu Biryogo, ubu akaba arimo gusoza amasomo y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza aritegura kurushinga n’ umukunzi we Uwanyirigira Claudette w’ imyaka 36 bamaze imyaka 3 bakundana.
Isaha n’ itariki bitazibagira kuri aba bombi ni saa 10 z’ igitondo tariki 8 Ukuboza 2015, ubwo ku nshuro ya mbere Cedric wifuzaga kuzarushinga n’ umukobwa umurusha imyaka yahuye na Claudette umwarimukazi mu ishuri ryisumbuye. Claudette afite umwana w’ umuhungu w’ imyaka 16 wiga mu (...)

Sponsored Ad

Manzi Cedric Umusore w’ imyaka 26 wavukiye mu Biryogo, ubu akaba arimo gusoza amasomo y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza aritegura kurushinga n’ umukunzi we Uwanyirigira Claudette w’ imyaka 36 bamaze imyaka 3 bakundana.

Isaha n’ itariki bitazibagira kuri aba bombi ni saa 10 z’ igitondo tariki 8 Ukuboza 2015, ubwo ku nshuro ya mbere Cedric wifuzaga kuzarushinga n’ umukobwa umurusha imyaka yahuye na Claudette umwarimukazi mu ishuri ryisumbuye. Claudette afite umwana w’ umuhungu w’ imyaka 16 wiga mu mwaka wa kabiri w’ amashuri yisumbuye.

Aba bombi bari bagiye koga, bahurira kuri pisine ari bane. Cedric yari kumwe n’ umusore bajyanye koga na Claudette ari kumwe na mugenzi we bajyanye koga.

Aba uko ari bane baraganiriye bahuza urugwiro, birangira bakoze groupe ya Whatsapp. Muri iyi groupe niho Cedric yahuriye na Claudette batangira kuganira bigiye kure.

Muri uku kuganira niho Cedric yatangiye kugenda abona ko hari byinshi ahuriyeho na Claudette bituma atangira kumukunda.

Yagize ati “Claudette atandukanye n’ abandi bakunzi naba naragize mbere. Azi kubana, akunda abantu”

Cedric yavuze ko we na Claudette bahuriye kukuba igihe kinini barakimaze barerwa na ba nyina kandi bafite ababyeyi bombi.

Cedric yatangarije Umuryango ko kuba igihe kinini yarakimaze abana na nyina gusa kandi afite se hari isomo rinini byamwigishije. Byatumye agira ubutumwa agenera abayeyi b’ abagabo n’ ubwo agenera ababyeyi b’ abagore.

Ati “Ababyeyi b’ abagabo bage birinda gutandukira inshingano zabo. Abamama Imana yabahaye umutima mwiza bazawuhorane. Buri wese ku giti cye niyita ku nshingano ze tuzagira imiryango mizima”

Cedric avuga ko atazigera ajya kure y’ umuryango we kugira ngo abana be batazahangayika nk’ uko yahangayitse.

Uyu musore yavuze ko bahuye n’ amajwi menshi y’ ababaca intege mu rukundo rwabo ariko bagakomeza umwanzuro bafashe.

Umwana wa Claudette akunda Cedric ku buryo yumva ko kuba uyu musore agiye kuba umugabo wa nyina nta kibazo bimuteye ni ko Cedric avuga.

Ku wa Gatandatu tariki ya Mbere Nyakanga 2017 nibwo Cedric na Claudette bambikanye impeta y’ urudashira.

Ibitekerezo

  • Vugako Ukurikiye Ibiceri Ahubwo Wataye Igikapu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa