skol
fortebet

Umusore n’inkumi bafunzwe nyuma yo kugaragara ko uyu mukobwa atwite

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

skol

Umusore wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo afunganywe n’umukunzi we nyuma y’uko umukobwa asuzumye bagasanga atwite kandi batarasezeranye imbere y’amategeko.
Uyu musore asanzwe ari mu rukundo rw’igihe kirere n’umukunzi we ukomoka muri Ukraine. Aba bombi bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), baryozwa gukora imibonano mpuzabitsina kandi batarabyemererwa n’amategeko.
Amategeko yo muri icyo gihugu agaragaza ko umukobwa n’umuhungu batemerewe kuryamana mu gihe cyose batarashakana mu buryo (...)

Sponsored Ad

Umusore wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo afunganywe n’umukunzi we nyuma y’uko umukobwa asuzumye bagasanga atwite kandi batarasezeranye imbere y’amategeko.

Uyu musore asanzwe ari mu rukundo rw’igihe kirere n’umukunzi we ukomoka muri Ukraine. Aba bombi bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), baryozwa gukora imibonano mpuzabitsina kandi batarabyemererwa n’amategeko.

Amategeko yo muri icyo gihugu agaragaza ko umukobwa n’umuhungu batemerewe kuryamana mu gihe cyose batarashakana mu buryo bwemewe n’amategeko ngo bemererwe kubana nk’umugabo n’umugore.

Byamenyekanye ko, Emlyn Culverwell w’imyaka 29 y’amavuko , n’umukunzi we Iryna Nohai w’imyaka 27 y’amavuko, baryamanye biturutse ku kuba uyu mukobwa yarapimwe namuganga, ibisubizo bikagaragaza ko uyu mukobwa atwite inda nkuru.

BBC ducyesha iyi nkuru yanditse ko aba bombi bahise batabwa muri yombi. Ngo nyina w’uyu muhungu yagiye gusabira imbabazi abana be ariko abwirwa ko barenze ku mategeko basanzwe bazwi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ntacyo bakora ngo bafunguze uriya mukobwa n’umuhungu kuko banyuranyije n’amategeko. Ngo aba bombi bakwiye gushakisha abanyamategeko bakabafasha mu rukiko.

Uyu musore, Culverwell, yari amaze imyaka itanu akorera muri icyo gihugu. Aba bombi batawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ariko amakuru y’abo yamenyekanye muri iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa