skol
fortebet

Abashakashatsi bagaragaje ukuntu gutera akabariro no kubyara abana byongera imyaka yo kubaho

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 910 muri Wales hagati y’umwaka wa 1979 na 1993,bwagaragaje ko abagabo batera akabariro inshuro 2 mu cyumweru baba bafite amahirwe arenga 50 ku ijana yo kudapfa bakenyutse kurusha abatabikora ndetse ubu bushakashatsi bwemeje ko abantu babyaye barama imyaka 2 yisumbuye ku yo abatarabashije kubyara bamara ku isi.

Sponsored Ad

Abashakashatsi bo muri Sweden bakoreye ubushakashatsi ku bagabo 704,481 n’abagore 725,290 bavutse hagati y’umwaka wa 1911 na 1925,basanga abantu batabyaye abana batararamye nk’abababyaye.

Abantu batigeze babyara ngo bahura n’ibibazo byo kwigunga ndetse ntibabona abo bagaragariza amarangamutima yabo bituma imyaka yo kurama kwabo iba mike cyane.

Mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize,bwagaragaje ko abantu babyaye biyongeraho imyaka 2 ku gihe bari kuzamura ugereranyije n’abatarabyaye.

Ku byerekeye gutera akabariro,ngo abagabo barongora abagabo babo nibura inshuro 2 mu Cyumweru,baba bafite amahirwe agera kuri 50 ku ijana yo kudapfa imburagihe ugereranyije n’abatera akabariro rimwe mu kwezi.

Umugabo ugera ku byishimo bye bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro inshuro 350 mu mwaka,arama imyaka 4 yisumbuye ku muntu wageze ku byishimo bye bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro iminsi 125.

Abashakashatsi bavuze ko imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo ya oxytocin na dehydroepiandrosterone ituma umuntu amererwa neza,bityo Stress zikagabanuka.

Ibindi bintu bituma umuntu abasha kurama birimo kuruhuka bihagije,kunywa ikawa yo mu Bugereki,gutembera,gukora siporo,kudahora mu bitaro n’ibindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa