skol
fortebet

Kigali: Agahinda k’umukobwa ugiye gukora ubukwe, yazitiwe n’isezerano yagiranye n’umunyarwanda uba i Burayi

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda wavuye mu Rwanda asabye umukobwa akamara imyaka itanu I Burayi, yatunguwe no kumva ko uwo yasize asezeranye nawe agiye gushyingirwa n’undi musore.
Yitwa Ben Nziza akaba ariyo mazina akoresha kuri Facebook, abara inkuru ye mu bice.Avuga ko kuva avuye mu Rwanda hashize imyaka itanu.Muri iyo myaka itanu yibuka neza ko mu bikorwa yasize akoze ari kumwe n’umukunzi we harimo no kuba barahamije isezerano.
Muri iyo myaka itanu amaze I Burayi mu mujyi wa Brusseles yakomeje gukoboka (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda wavuye mu Rwanda asabye umukobwa akamara imyaka itanu I Burayi, yatunguwe no kumva ko uwo yasize asezeranye nawe agiye gushyingirwa n’undi musore.

Yitwa Ben Nziza akaba ariyo mazina akoresha kuri Facebook, abara inkuru ye mu bice.Avuga ko kuva avuye mu Rwanda hashize imyaka itanu.Muri iyo myaka itanu yibuka neza ko mu bikorwa yasize akoze ari kumwe n’umukunzi we harimo no kuba barahamije isezerano.

Muri iyo myaka itanu amaze I Burayi mu mujyi wa Brusseles yakomeje gukoboka ashakisha amaramuko ariko akanongeraho kurihirira amashuri umukunzi we wahise atangira kwiga Kaminuza nk’uko abivuga.

Yabaye mu mahanga iyo myaka yose avugana n’uyu mukobwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko adashobora kugera mu gihugu ngo baganire uko basubukura ubukwe bwabo.Nyuma uyu mukobwa yaje kujya mu rukundo n’undi musore ariko ntiyabibwira uyu Ben Nziza bafitanye isezerano.

Ben yagaragaje amafoto yafashwe basezerana...kuri Facebook ni ibicika

Integuza y’ubukwe yarasohotse inagera kuri Nziza bafitanye isezerano.Nyuma yo kubona ko uwo yasize basezeranye yafashe indi nzira, uyu Ben yifashishije urubuga rwa Facebook asangiza abamukurikirana ibijyanye n’aya makuru.Avuga ko atewe agahinda n’uyu mukunzi we witwa Nyirasafari Agnes.

Yabanje gushyiraho invitation y’uwari umukunzi we atumira inshuti n’abavandimwe be mu bukwe bwe.Uyu Ben Nziza kuya 24 Ugushyingo 2017, yanditse ku rukuta rwa Facebook avuga ko abantu bakwiye kumufasha kwamagana ubugome yakorewe n’umugore we akishakira undi mugabo n’ubwo nawe azirikana ko yamaze igihe kinini mu mahanga.

Yanditse agira ati “disi nimundebere umugore wange twasezeranye nkamukobokera ndi mu iyi mbeho ya Europe nkamutangaho ibyange byose imyaka hafi 5 yose twari tumaranye nkamurihira amashuri none dore agiye gushaka undi mugabo binyuranyije n’amategeko nta na divorce twakoze !!!! Mbega ubugome!!!Byarandenze.”Ubu butumwa bwasohotse ku isaha ya saa yine n’imota ibiri, mu gitondo cyo kuwa 24 Ugushyingo 2017."

Yakirijwe uruhumbirajana rw’ibibazo.Bamwe bamwibutsaga y’uko hari amategeko yirengagije agenga abashakanye.Abandi bamubwiraga y’uko yatinze kuburyo uwo mukobwa atari gutegereza.

Rukundo Claudien "yababababa,biteye agahindape isi yahinduye abantu.Ariko haribyo nsigaye mbona nkumva nafata umwanzuro nkiyegurira Imana wenda nakwiberaho mumahoro gusa bro pole ariko umureke yiyakire divorce ntacyo azakubaza kandi ubuzima burakomeza

Mbega Abantu!!! Icyo nagusaba nikimwe. Nukumusabira umugisha aho agiye nubwo bigoye kumwifuriza ibyiza. Icyo nzi nuko n’aho agiye asanze umwana w’umuntu.

Cynthia Cynthia: ufite ikihe kibazo se ko nawe mbona uri marie wagirango we ntazashake ikindi ibyo wakoreye umuntu witwa ko umukunda singombwa ko ubishyira ku karubanda ibi ntabumuntu buba burimo kereka niba mwaraguraga most of boys mujya mubyibeshyaho cyanee ngo ntazandeka nibyo mukorera ukibagirwa ko ushobora kubikora ukibagirwa gukosora nibyo mutumvikana ho icyo ukazaba icyambu cya life ye gusa.

Umunyamakuru Jean Baptiste Micomyiza : Warega amategeko akagira icyo abafasha niba mwari mwarasezeranye imbere y’amategeko. Igihe cyose mutarakora divorce imbere y’urukiko ubwo muracyari umugabo n’umugore nta nubwo umwe muri mwe byakwemera kongera gusezerana imbere y’amategeko

Kuri iyo tariki nanone, Uyu Ben Nziza yongeye gushyira hanze andi mafoto agera kuri 13 agaragaza ubwo yari mu Murenge asezerana kubana akaramata n’umugore we.Ni amafoto yashyizeho ku isaha ya saa yine n’iminota mirongo ine n’itatu hashize gusa hafi iminota 30 asakaje ubutumwa bwamagana ubukwe bw’uwahoze ari umukunzi we.

Nyuma y’aya mafoto nanone yakirijwe ibitekerezo ariko byo biha ikaze mu rugo rushya uwari mugore we.Nyamara Ben Nziza we yanditse agira ati ‘uwari uwange baramutambikanye wana’.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota irindwi uyu mugabo yongeye gukora kopi y’ubutumwa yari yanditse ku isaha ya saa yine zo kuya 24 Ugushyingo 2017 maze yandikaho agira ati "Mbega isi" !!!

Ben Nziza mu bimenyetso yakomeje gushyira hanze harimo n’urupapuro ruriho umukono we n’uwari umukunzi we, Agnes bigaragara ko bahamije isezerano imbere y’abantu bari mu Murenge.

Ben yaje kubona invitation y’uwari umukunzi we maze yandika abwira inshuti ze ko bamufasha kwamagana ubugome yakorewe n’uwari umukunzi we.

Yavuze ko uyu mukobwa witwa Agnes yagakwiriye kumubera imfura ntamusige,.Yagize ati “Nshuti bavandimwe mugume mumfashe kwamagana ubugome nakorewe n’uwitwa NYIRASAFARI Agnes."

Yungamo ati “Nkuko mubibona ku mafoto umugore twarashyingiwe civil none nkuko mubibona ku iyi invitation agiye gushyingirwa nundi mugabo rwihishwa."

Nk’uko Umubyeyi umukuru w’Igihugu cyacu ahora abivuga ngo"Imfura ntihemuka".Mukomeze kwamagana ikibi mushyigikire icyiza.
Murakarama mwa mfura mwe.”

Nyuma y’ubu butumwa nanone yakirijwe ibitekerezo bimubwira ko akwiye kureka ibyamusize.Abandi bakamubaza impamvu yamaze iyo myaka yose ari i Burayi kuburyo yari kubura uko aza mu Rwanda ubundi agakomeza amasezerano yari yarasigaye.

Ujemube Marius Plz :ko mutatubwira muri introduction kandi muri conclusion mutwiyambaza gute? Uko mwabitangiye niko mwakabisoje ubwanyu.Kuba imfura byo nawe nturiyo, baravuga ngo ishinjagira ishira. Sarura ibyo wabibye mu mutuzo ntugire uwo ukomangira!

Lucky Mugisha : "hangane kubyakubayeho, umukobwa ntacyo munengaho habe nagito. Wowe mukoze mariage civil uragiye imahanga uheziyo ,ngo urikumushakira ibyangobwa..... Ese mugira kuba iburayi niho honyine ubuzima bushoboka? Bidakunze se mu Rwanda ho ntimwahaba? None umukobwa agende ategereze wowe urikumushiraho ngo uzamutwara iburayi kabone niyo waba umukunda harigihe bimwe byanga ugakora ibishoboka niba yari yagukunze akemera gusezerana nawe ntibyaribivuzeko umufatishije kuburyo wakwikora ibyushatse byose naho nyamukobwa yarihanganye.

Ubuse wowe aho wicaye wumvaga ufite umugore? Ntanakana mufitanye basi... So reka guharabika undi mwana yiyubakire urwe nawe ukomeze uhirimbanire iburayi ngo urigushaka amafaranga abandi bubake umuryango ukomere woe uraho gusa."

Umunyamakuru Cyuzuzo d’Arc Cyuzuzo wa Royal Fm yanditse agira ati “Ariko Ben ndakumva urababaye, none nkwibarize kuki wamaze imyaka 5 yose udatashye narimwe ngo usure urugo ?? Ubwo warashatse cg ?? Ndabyumva amatike aragora ariko icyo ushaka uragikorera ukanizirika umukanda ariko ukareba uwo washatse.

Naho gukora civile ukagenda ukamara imyaka itanu yose ntaho uba utaniye na ba bandi bafata irembo ntibazagaruke no mu yindi mihango.

Wenda yakosheje kubiceceka, ariko pe uretse ku mpapuro nta handi herekana ko muri urugo, yewe na gatanya yayibona byoroshye kubera izo mpamvu.

Kumwandagaza aha kandi ntibizamubuza kubaka kandi ntibiri bugufashe gukira mu mutima aho yakubabaje. Nimuganire mwenyine mwiyunge. Si byo ??

Kugeza ubu, Nyirasafari Agnes na Kwizera Eric wamwegukana bazashyingirwa kuwa 02 Ukuboza 2017.Saa tatu n’igice hazaba umuhango wo gusaba no gutanga ikamba ry’uburere bibere ku Gisozi.

Nyuma y’aho saa munani hazaba gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR Kabeza.Nyuma abatumiwe bazakirirwa muri Dove Hotel.

Mu bucukumbuzi UMURYANGO wakoze wavuganye n’uyu mukobwa Nyirasafari Agnes ndete na Murukuru we,Angelique.Bose bahuriza ku kababaro batewe n’uyu musore Ben utuye I Burayi.

Angelique we anasaba ko Leta y’u Rwanda yakurikirana uyu mugabo kuko hari ibindi byihishe inyuma yasize akoze bitavuzwe.

Mu kiganiro kihariye n’ikinyamakuru UMURYANGO, Nyirasafari Agnes yatangaje ko Ben Nziza amuzi kandi ko bakundanyeho ariko ngo uko imyaka yicumaga yaje ku menya ko uyu musore yari amukurikiyeho kumufasha kubona Acte de Marriage(icyemezo cyerekana ko wakoze ubukwe) kugirango ayijyane i Burayi ahabwe ubwenegihugu ndetse n’inkunga y’amafaranga.

Yatangaje ko mu 2011 aribwo yasabwe na Ben ko yajya muri Uganda bagahurirayo ubundi akamwereka aho amusinyira bakanaganira.Ngo bagezeyo uyu mukobwa yabonye abantu benshi bavuganaga na Ben ariko atumva icyo bavuga kuko bakoreshaga ururimi rw’ikigande.

Ngo iyo baba bakoresha nibura icyongereza yari kumva ibyo bavuga.

Avuga ko yavuye mu Rwanda umuryango we utabizi.Avuga ko Acte de Marriage yakozwe mu buryo nawe atasobanukiwe kuko yaherutse asabwa gusinya gusa.

Yabwiye umunyamakuru wa UMURYANGO ati ‘ibaze nawe niba wabonye amafoto ndetse n’umusatsi nari mfite’ n’ibigaragaza ko ntiteguye ibyo nakoreshwaga byose’.

Yungamo ati “Ngirango acte de Marriage ifite byinshi bimufasha birimo kubona amafaranga no guhabwa ubwenegihugu mu Burayi…Impamvu mbishingira ko ariyo ntego yari afite twamenyanye ari I Burayi.Hashize umwaka umwe tumenyanye yatangiye gushakisha ibyangombwa ndetse aza no kuvugana n’umuryango wanjye ariko bamusaba ko yaza mu Rwanda bakamumenya hanyuma indi mihango y’ubukwe igakomeza.”

Agnes avuga ko n’ubwo yari mukuru atari asobanukiwe ibijyanye na Acte de Marriage n’akamaro kayo ‘ ntabwo ibyo numvaga mbizi ariko we kubera y’uko yari abizi yari azi icyo ashaka’.

Ngo Ben yamubeshye ko ari certificat(soma seritifika) agomba gusinya kugirango yemererwe guhabwa Visa hanyuma azamusange I Burayi mu buryo bworoshye.Ngo Ben abonye ko Agnes atari kubyumva yamubwiye ko na bashiki be (bashiki ba Ben) bose ariko bamugezeho ko nawe byakunda yemeye gusinya iyo certificat.

Avuga ko nyuma yo gufotorwa no kwerekwa urupapuro yemera ko yasinyeho, ngo abo bagabo bafashaga Ben muri icyo gikorwa bahise bagenda ariko ngo uyu Ben yagiye apfumbatisha bamwe muri bo amafaranga menshi.

Ati “ibi byose nabikoze ntabyo nzi.Umuntu witeguye gukora civil agenda atanasokoje koko.Umurenge twasezeraniye muri Uganda ntabwo muzi.Uzi n’iriya kanzu wabonye nari nambaye ariyo nari nakoresheje ngaragaza igitabo cyanjye muri Kaminuza.”

Yungamo ati “nabonaga abagande bacicikana abaha ibyo bita imitwaro ariko nyine simbitindeho.’

Ben yavuye muri Uganda yerekeza muri Europe, umukobwa nawe agaruka mu Rwanda.

Agnes yabwiye UMURYANGO ko kuva Acte de Marriage yaboneka atongeye kuvugana neza na Ben n’ubwo we atari aziko ariyo kuko yabwirwaga y’uko ari Certificat izamufasha kugirango ajye mu burayi.

Hashize igihe,Ben yaramuhamagaye amubwira ko yajya muri Uganda agahabwa Visa kugirango ahite amusanga mu Burayi.Ngo agezeyo yabonye bamwe mu bagabo yibuka ayo masura ubwo bari mu bikorwa byo gushaka acte de marriage ariko we aziko ari certificat.

Ati “Ngezeyo nabonye bamwe mu bagabo bagera kui batanu mbona atari ubwa mbere mbabonye nibuka ko ubwo Ben twari kumwe muri Uganda ari bamwe mu bamufashaga gusha acte de marriage.Ngeze nasabwe ko natanga ibyangombwa banjye byose kugirango mpabwe Passport.”

Ngo muri ibyo byangombwa yari afite harimo indangamuntu, ikarita y’ishuri. Uruhushya rwo gutwara imodoka n’ibindi.Abo bagabo batangiye guhindura amazina ye ndetse n’ay’ababyeyi kugirango bamukorera Passport ariko we arabyanga.

Yakomeje avuga ko yari yahawe aho avuka ‘bufumbira’ ndetse ngo kubijyanye n’uko yashatse banditseho ko akiri ingaragu (not applicable).

Avuga ko bakomereje muri Immigaration ya Uganga hanyuma agasabwa ko yatanga ibyangombwa byose yari afite kugirango abone passport ariko acyeka ko ari abajura yanga kubibaha.

Ngo yahise afata umumotari wavugaga ikinyarwanda amujyana kuri jaguar ateganya imodoka agaruka mu Rwanda.

Ngo ageze mu Rwanda,yahamagaye Ben amubwira ko yamuroshye mu bajura undi atangira kumubwira amagambo ababaza umutima. Ngo uyu Ben ntiyongeye kumwikoze ahubwo yakomeje kumutera ubwoba, amubwira amagambo asesereza ndetse akanavuga n’ibindi bijyanye n’ubwoko(UMURYANGO utari byandike muri iyi nkuru).Icyo gihe hari muri 2014.

Agnes utuye I Kigali avuga ko mu gihe kingana n’imyaka itatu yakomeje kurishwa umutima n’uyu Ben mbese ngo yabikoraga agirango ataza kumubaza impamvu atakomeje kumusaba kumusanga I Burayi.

Ngo bongeye kuvugana kuri Noheli ya 2015 amusaba ko yemera ko ari umugabo we, ati “Yaranyandikiye arambwira ngo bitarenze 2016 ngo kuba nemeye ko ndi umugore we kandi ntinabikora azihorera.’

Abajijwe niba koko kaminuza yarayize arihiwe na Ben.Agnes yabyamaganiye kure avuga ko hari abazungu b’inshuti ze (umusaza n’umukecuru) bamurihiriye kuva atangiye Kaminuza kugeza asoje Masters muri Mount Kenya ishami rya Kigali.

Yagize ati “Ubu ng’ubu tuvugana ababyeyi banjye bandihiriye Kaminuza mvuye ku kubiga kubaherekeza.Bari baje ku nkwerera ariko nyine basanze byivanze basubiye iwabo.”

Yakomeje avuga ko hari impamvu ituma acyeka ko Ben yaba yarakomeje kumuharabirika kubera y’uko yari yaramubwiye ko adashobora kwiga kandi ko n’ubwo yakwiga ntaho gera.Ngo rero bishoboka kuba aribyo byamutunguye akabona uwo yaciraga urwo gupfa yarakomeje amashuri ye.

Ati “Yarambwiraga ngo n’iyo wa kwiga uzaza ujye ukora muri Toilet.Niba utemera ibyo nkubwira mfite impapuro zigaragaza ko narihiwe n’abo bazungu kandi nawe naguha nimero mukivuganira.”

Uyu mukobwa wumvikana mu ijwi risendereye ku umwumva, yavuze ko muri 2016 aribwo yakundanye n’uyu Eric bagiye kurushinga.Avuga ko iyi nkuru y’urukundo rwe na Ben yayiganirije Eric kandi ko yabyakiriye bakaba bari gushaka uko bizagenda kugirango bemererwe gusezerana mu Murenge wa Gisozi.

Ati “uyu Ben arabizi kandi mbona ataracitse intege.Twakundanye nyuma y’uko Ben ansize ariko ntakibazo abifiteho kuko turakundana.’

Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamenye amakuru y’uko Agnes afite undi musore basezereniye mu mahanga bamubwira y’uko bitakunda.Ngo baracyagereza ariko ntazi ikizavamo,yifuza ko ubuyobozi bwamufasha agakora ubukwe n’umukunzi we anezerewe.

Ati “Ubuyobozi bw’Umurenge bwamenye aya makuru bayatangatanga ahantu hose.Ndumba nshaka ahantu nanjya kugirango bandenganure.’

Mukuru wa Agnes witwa Angelique, aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO yatangaje ko nawe iyi nkuru y’urukundo ya Murumuna we ayize ariko ko ibyishi uyu Agnes yagiye abikora mu bwihisho kuburyo hari ibyo batamenye.

Nawe yavuze ko Ben yakomeje gutera ubwoba Agnes mu mvugo no mu nyandiko.

Yasabye Leta y’u Rwanda kugira icyo ibafasha kuko ngo n’uburyo Ben yavuye mu Rwanda nabwo bushidikanwaho.

Yabwiye umunyamakuru ko niba Ben avuga ko yasezeranye na Agnes akwiye kuvuga aho basezeraniye, abagize umuryango wa Agnes bari bahari, abagize umuryango we bari bahari, akanavuga uwaba yarabasezeranyije?.

Angelique yumvikanishaga ikiniga yagize nyuma y’uko Murumuna we abeshywe na Ben.Ngo bazi neza ko uyu Ben afite umuryango ukomeye mu gihugu barimo na Vice Mayor w’Akarere ka Karongi ‘kuki badatanga ikirengo hanyuma natwe tubone uko tumukurikirana mu nkiko’.

Angelique twavuganye ari mu mujyi wa Butare; yasabye uyu Ben kugaragaza ibyemeza niba koko yarasezeranye n’uyu mukobwa.Yamusabye kandi kureka gukoresha amagambo atesha agaciro umukobwa wabo.

Yagize ati “rwose tumusabe adufashe areka gukomeza gukoresha amagambo atari meza kuri twe.Ariko rero nawe ntekereza y’uko abizi.U Rwanda rwacu ruravugirwa.Ntiyarugarukamo...arabizi nawe…icyo gipapuro nicyo yashakishije kugirango ajye abona ibyo kurya.”

Ben Nziza yabwiye UMURYANGO kuri iki cyumweru z’ijoro yarihiye(yatanze amafaranga y’ishuri) uyu mukobwa kuva mu 2012 kugeza 2016 ndetse hari n’andi yagiye amwoherereza nk’umugore we.

Ngo yicaraga mu ishuri akiga gusa adafite syllabus atarya ku ishuri cyangwa adatega cyangwa atagira ate nibindi byose… ngo atifuje kurondora.

Abajijwe niba koko barasezeranye nta muntu n’umwe wo mu muryango w’umukobwa uhari yasubije ati “reba kuri acte de marriage hariho murumuna we witwa NYIRAHABIMANA ASSOUMPTA…. YISOME URAYIFIE NI NAWE WAMUSINYIYE.”

Yakomeje avuga ko yiteguye kujya mu nkiko akarega ati “Ariko ni abatekamutwe nzabarega mfite proof (ibihamya) zose…abantu batangira kuvuga ngo ntitwashyingiwe bareba acte de marriage.Ubu se wibaza ko ababiligi ari ibicucu kuburyo wabazanira acte ya fake bakayemera.”

Inyandiko zerekana aho Ben Nziza yagiye yoherereza amwe mu frws avuga yohererezaga Agnes buri kwezi.






Agnes we avuga ko hari amafaranga Ben yajyaga amwoherereza ariko ngo hari igihe yabaga ari aya benewabo wa Ben yabaga yamunyujijeho; Ben arabihakana.

Kubijyanye n’uko yabikoze agamije gushaka uko yajya ahabwa amafaranga iburayi ndetse n’ubwenegihugu byari byavuzwe na Angelique, Ben yasubije ati “uwo angelique we se uvuga ngo naje gushaka mariage yo kubona cash zo kurya ubwo urumva abihagazeho.”

ISHUSHO Y’URUKUNDO YAGIRANYE NA AGNES: Ben ati “bwa mbere namenyanye na Agnes nyuma uriya mukuru we (Angelique) abyitambikamo n’uko Agnes we ariko amwima amatwi.Yarambwiye ngo mukuru we ntacyo amufasha na kimwe ngo kandi arakuze.N’uko dukomeza gutyo nza kumusaba nohereza inkwano nayo nzaguha copie yayo.”

Yasoje avuga ko yaje mu Rwanda muri Kamena 2016 ariko ko ibyo yakorewe n’umuryango wa Agnes adashobora kubivuga. Ben avuga ko myaka yabanje yajyaga aza agahurira na Agnes muri Uganda nk’umugore n’umugabo. Agnes avuga ko yamusanzeyo inshuro imwe muri 2014.

Agnes yifuza Gatanya ngo abone uko abana na Eric. Ben Nziza nawe yabwiye Umuryango ko ashaka gatanya ngo akomeze ubuzima ariko nanone umuryango wa Agnes ukabanza ukamusubiza inkwano yatanze ya ama euro 1,000 ndetse ngo n’ibindi byose yamutanzeho bigera ku ma euro ibihumbi 20. Ni miliyoni zisaga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko iyo umugore/umugabo amaze umwaka atabonana n’uwo bashakanye ku mpamvu batumvikanyeho afite uburenganzira busesuye bwo kwaka Gatanga!

REBA AMAFOTO BASEZERANIYE MURI UGANDA

Agnes ngo yambaye ikanzu yari avanyemo avuye gutanga igitabo muri kaminuza





Uyu mugabo ngo yari agamije kwibonera ubwenegihugu





Integuza y’ubukwe


Impapuro z’ubutumire

Ibitekerezo

  • Ndumva habonetse undi Judith Na Safi hahah ariko rero ntabwo marriage certificate iguhesha ubwenegihugu ibyo rwose mwakishe kandi namwe banyamakuru mwabaza abandi Bose baba belgique nahandi uwo mukobwa nigisambo kungufu

    Iyi nkuru nagerageje kuyisoma but nkurikije ibyo la fille nawe atangaza ndabona bitari clear,ni gute ku myaka yari afite icyo gihe avuga ko yasinyishijwe ibintu atazi ko ari marriage ari gukora?keretse niba yari minor ho byakumvikana.yageze n’aho yambikwa impeta(nkurikije amafoto Ben yashyizeho)atazi ibyo arimo?Njye ndabona la fille akwiye kwemera koko ko yakoze marriage,hanyuma akajya mu nkiko gusaba divorce coz umugabo yamutaye then akazabona kubana n’uriya wundi bakubdanye,naho ibyo kwijijisha ko atemera ko yasezeranye njye ndabona atari byo pe.Ni uko mbyumva

    Mugabo ukomeze wihangane......nibwo nyumva inkuru yawee gusa birababaje kabs.......ukomeze kwigangana

    mbega inkuru ibabaje gusa nukwihanga imana izagushumbusha....Ben se yagaragaje ibimenyetso hasigaye ibimenyetso by’umukobwa ikindi mukanavugana n’umurenge wa Gisozi mukameny icyo ubivugaho

    Umukobwa yagize ukuri umuhungu yagirango azasazire mu rugo...ahubwo ndabona ubu bukwe bwa Eric ndabutaha peee

    Ahubwo ikibazo nkubaza wowe Ben Nziza wasize umugeni i Rwanda, kuki utamutegeye indege ngo aze mubane I burayi?????

    Ariko se wowe byibuze iyo ushyiramo ka pénalité ndavuga inda ubu ntiyari kuba akurerera ? Iby’indangare Imana yarabitanze

    Ese mwari mwarasezera imbere y’amategeko koko ibyo mbona n’ukuri cyangwa ndi kurota

    Cyangwa yabonye ari gutinda kumutwara iburayi doreko abakobwa bahakunda kubi ahitamo kumusimbuza?!!!!

    Icyo mbonye cyo ni uko gusezerana KO basezeranye kandi umukobwa abizi neza kandi abishaka.kuko ntumbwire ukuntu umuntu wize yasinye acte de mariage adasomye.kuri iriya foto arikumwe n’umuntu umufatiye amasezerano .Buriya nabyo arabihakana? Ikindi ariya mafr yari kuyamucishaho gute kandi nawe àfite abavandimwe yayacishaho.ikigaragara cyo barasezeranye amafaranga yarayamwohererezaga.Ahubwo imyaka itanu ni myinshi umugore arishakira umugabo banana apana uwo mû mpapuro

    Ibyabo nibo babizi . Gusa njye ndumva Agnes yarifashishijwe mu gushaka indonke kw’indeba kure !!!!!
    Iyo mikino irakinwa cyane ,ahubwo Imana imugarurire urukundo mu mutima kubera uwo wiyita Ben yamuhemukiye amushora mubyo atazi.

    Uyu mukobwa arabeshya yasinye atabizi ko arugusezerana hanyuma impeta yambaye yo yari iyiki ko avuga ki ngo yabeshywe ? Ahubwo navuge ati yatinzeyo. Kd nawe uvuga gatanya keretse iyo umuntu agiye ariko uwo basezeranye ntamenye amakuru yaho ari bikagera ku myaka 2 nibura ariko iyo uzi aho ari muvugana ibyo birahagije kutabona gatanya.

    Arko Ben uri umuti w’amenyo,uragiye uheze iyo,ukoze byose ubika kuko uziko imitwe yawe izajya ahabona ukohereza duke ubika ngo uzabone gihamya,ahubwo wamugani bakurikirane cyane ibyawe kuko birimo ubuescrocs byinshi!!! Areeeee umukobwa se arongorwa numuyaga? Ukomeze wikirize desirs sexuels zawe uko ushaka,umukobwa yange gukora icyaha yifatire umukunzi umuhoza ibikomere wamuteye uvuze induru? Erega nabuze gato kuri certificate ukongeraho mukamusoni Agnes!!!!! Nkawa mukobwa Masabo aririmba!!! Ufite ubwoba ko divorce niza utazongera kurya ayo waryaga ukamwoherezaho imgirwa m2u se? Hahaahha narumiwe

    uwo mukobwa nasezerana bwa kabiri azaba akoze icyaha cy’ubuharike .....igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu kuva kuri 100,000 RWF kugeza kuri 500,000 RWF

    Thankx umunyamategeko , ariko ashobora kuba atarasezeraniye kubutaka bw’u Rwanda nabyo birashoboka ,

    Nayobewe icyo uyu Ben aburana. Niba bari baranasezeranye, yataye urugo kandi iyi ni impamvu y’ubutane yemewe n’amategeko. Ahubwo uyu mukobwa nasabe ubutane ku bw’impamvu zo guta urugo c’est tout!!! None se muragirango uyu mukobwa ategereze azarinde acura atabyaye? Namwe ntimugakabye

    ubuse wavuga ute ko uyu mukobwa atari yiteguye ubukwe ureba banajyanishije clavate n’ikanzu bisa n’urukweto. aho ho ntawabyemera yagiye aziko agiye gukora ubukwe ahubwo nyine umuhungu yaramuhemukiye agatinda akaba yishakira umugabo.

    Uyu mugabo ndabona anashaje, ntakwiye uriya mukobwa.

    Uyu mwana w’umukobwa yararenganye! Muduhe gahunda ahubwo tuzamutwerere. Ayo frw avuga 20,million yabuzemo ticket imugeza mu Rwanda? Nareke guteka imitwe urukundo si amagambo. Bimwe mu byo umugabo agomba umgore harimo ukuri ko mu buriri! None se mugabo we, uko kuri yakubonaga? Naho kuriha, n’umuvandimwe wamurihira. Kdi kuba yarakwemereye urukundo ntacyo wabigura! Maze abandi bayatanga frw bataranemererwa urukundo, nkanswe wowe? Reka ubuswa wazize uburangare. Umugore si umurima bagura bakawuraza ngo uzarumbuke. Uzashake undi hanyuma frw, wibuke ko hari n’andi wakoreye ukayakoresha ibindi! Kereka niba hari ayo wamugurije mukaba munafitanye inyandiko.

    Uyu mwana w’umukobwa yararenganye! Muduhe gahunda ahubwo tuzamutwerere. Ayo frw avuga 20,million yabuzemo ticket imugeza mu Rwanda? Nareke guteka imitwe urukundo si amagambo. Bimwe mu byo umugabo agomba umgore harimo ukuri ko mu buriri! None se mugabo we, uko kuri yakubonaga? Naho kuriha, n’umuvandimwe wamurihira. Kdi kuba yarakwemereye urukundo ntacyo wabigura! Maze abandi bayatanga frw bataranemererwa urukundo, nkanswe wowe? Reka ubuswa wazize uburangare. Umugore si umurima bagura bakawuraza ngo uzarumbuke. Uzashake undi hanyuma frw, wibuke ko hari n’andi wakoreye ukayakoresha ibindi! Kereka niba hari ayo wamugurije mukaba munafitanye inyandiko.

    Aba Bose barabeshya; umukobwa ati"sinari niteguye"! Gute se kandi mbona bari bajyanishije ikanzu na karuvate y’umusore, agakote k’umukobwa n’ishati y’umusore? Ikindi impeta yazambaye ate?nabwo baramuhase? Ese ubundi impeta utipimye zigukwira zite ra? Ikindi iyi misatsi igaragaza ko ari coiffure(insokozo) yavanywemo no kuryama kuko nta saloon za UG azi ago ziba.Tugaruke k’umusore ndemera ko visa yo gutura Belgium wayibonye koko ariko se kuki utasabiye umugore wawe iyo bita "regroupement familiar" ihabwa ufite uwo bashakanye utuye my Bubiligi?

    babareke muzikiranura.twe turarira tutazi uwapfuye.

    umukobwa nibamureke yirongorerwe uyu mugabo yataye urugo yirirwa yisambanira mububiligi nigatanya mwibuza umukobwa amahirwe ye .

    Umukobwa ungana kuriya c bamubeshye gute! ariko abakobwa banjye bareka imitwe!
    kand niba yarahemutse abishaka Uwiteka ntazabura kumwitura,ariko twige kubaho twirinda guhemuka

    Ukuri aho guherereye harumvikana byo. Uriya mukobwa niyishyure inkwano na receipts za transferi zose z’amafaranga. Naho ubundi biriya byaba ari ukorora amabandi yiyitirira urukundo agasahura abantu akabacucura.
    Ubu bujura bwiyitirira urukundo bumaze gufata indi ntera mu Rwanda. Leta yakagombye kugira icyo ibikoraho, ikadukangarira bene ariya mabandi

    Ukuri aho guherereye harumvikana byo. Uriya mukobwa niyishyure inkwano na receipts za transferi zose z’amafaranga. Naho ubundi biriya byaba ari ukorora amabandi yiyitirira urukundo agasahura abantu akabacucura. Ubu bujura bwiyitirira urukundo bumaze gufata indi ntera mu Rwanda. Leta yakagombye kugira icyo ibikoraho, ikadukangarira bene ariya mabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa