skol

Mukangwije wambuwe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018 yatangaje ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa APR FC

Ad Restricted   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019

Umukobwa witwa Mukangwije Rosine uri kuvugwa ahanini bitewe no guterana amagambo n’abategura Miss Elegancy Rwanda nyuma y’aho batangarije ko bamwambuye ikamba yatwaye mu mwaka ushize bitewe n’imyitwarire idahwitse,yatangaje ko ari mu rukundo n’umunyezamu wa APR FC,Ntwari Fiacre.

Mukangwije wambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018, yaryambuwe kuwa Gatanu,tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamushinja.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Mukangwije Rosine yatangaje ko yihebeye Ntwari Fiacre usanzwe ari umunyezamu wa 3 wa APR FC,mu magambo y’urukundo.

Yagize ati “Urwo ngukunda ntirwasobanurwa n’amagambo, ngukundira uwo uri, ngukundira umutima ucyeye, ngukundira ibyo ukora byose urabizi ko ari ukuri. Sinabaho ntagufite ufite uruhare runini mu buzima bwanjye. Nagira ngo nkubwire ko nzagukunda kugeza kumpera z’ibihe.”

Ntwari nawe yahise amusubiza ashyiraho udutima, arenzaho n’akajambo k’urukundo.

Ku bijyanye no kwamburwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018, Rosine Mukangwije yavuze ko adashobora gutanga iri kamba atazi impamvu aritanga kuko ibyo bavuga ari ibinyoma.







Mukangwije yirengagije ibyo kwamburwa ikamba atangaza ko ari mu rukundo na Fiacre

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gruec

    Miss Rosine wisaza imigeri ushyira ubuzima bwawe bwose, ndabyumva ko ushaka gushyiramo imiyaga mubiriho bikubaho ariko n’impamo s’uko ukwiye kubikora garde silence usubize ibyo ubajijwe kandi muburyo bw’ukuri kose gushoboka. Ubundi utuze ibya ba copain n’amashuli uzajyamo ni property yawe. Much Love

    June 2019

Inzindi nkuru

Burundi:Umugabo n’umugore bakoreye ubukwe mu bitaro nyuma y’impanuka umwe...

Uwagusaba gutanga urutonde rw’ibishobora gukorerwa kwa muganga, ushobora...
11 July 2020 0

Padiri Rebero waherukaga kubivamo yahise akora ubukwe [AMAFOTO]

Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philippe...
11 July 2020 0

Muhadjiri yagaragaye ari mu bihe byiza n’umukobwa w’uburanga [AMAFOTO]

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri,uri kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda...
29 June 2020 1

Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE...

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru...
28 June 2020 10

Umugabo yakoze benshi ku mutima nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umukunzi...

Umugabo wo muri Uganda witwa Ronald Keeya Ssenabulya yakoze ku mitima ya...
23 June 2020 3

Umukecuru yashyingiranywe n’umusore arusha imyaka 41 yatoraguye akamurera...

Umukecuru witwa Mbah Gambreng w’imyaka 65yaciye ibintu kubera ubukwe...
13 June 2020 0