skol
fortebet

Perezida Museveni n’umufasha we bitabiriye ubukwe bwa mubyara we bwatumiwemo abantu 14 bambaye udupfukamunwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020 Perezida Museveni wa Uganda, n’Umufasha we Janet Museveni bitabiriye ubukwe bwa mubyara wa Museveni Phiona Akoragye Phiona Akoragye n’umugabo we, Herbert Kahinda.,bambaye udufukamunwa ndetse bwakozwe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Sponsored Ad

Ubu bukwe bukaba bwabereye Entebbe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 , bwitabiriwe n’abantu 14 barimo Perezida Museveni n’umufasha we.

Arch Bishop Steven Kazimba Mugalu niwe wasezeranyije aba bageni bari bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Nyuma yo kwitabira ubu bukwe nyakubahwa Museveni yashyize hanze ubutumwa busobanura icyo ubukwe nyakuri aricyo.

Yagize ati “Mama Janet nanjye twitabiriye ubukwe bwa mubyara wanjye Phiona Akoragyen’umugabo we Herbert Kihanda, I Entebbe kuwa Gatandatu.

Se wa Phiona witwagaEriya Riisi, yari umuvandimwe wa data Amos Kaguta. Herbert n’umwana wa nyakwigendera Cosmas Mbagaya na Edida Katendwa Kasharu.

Ndashimira Archbishop Steven Kazimba kuba yayoboye uwo muhango witabiriwe n’abashyitsi 14 gusa.Nkuko nabivuze mbere,icy’ingenzi mu muhango w’ubukwe n’amasezerano yanyu n’Imana ndetse n’imbere y’amategeko,ntabwo aria bantu benshi babwitabiriye.Nifurije uyu muryango umugisha.”

Ubu bukwe bwakozwe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nko kwambaru udupfukamunwa,guhana intera,n’ibindi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa