skol

Rafael Nadal n’umukunzi we bamaze imyaka 14 bakundana barakorera ubukwe ahantu nyaburanga ku isi [AMAFOTO]

Ad Restricted   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Rafael Nadal,ukundwa na benshi kubera ubuhanga budasanzwe afite muri uyu mukino,arashyingiranwa n’umukunzi we Maria Francisca Perellobamaze imyaka 14 bakundana mu gace kitwa La Fortaleza kazwi na benshi kubera ubwiza nyaburanga gafite.

Rafael Nadal watwaye ibikombe bikomeye muri Tennis 19 [Grand Slams],arakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu muri aka gace ka La Fortaleza gaherereye mu mujyi wa Mallorca avukamo.

Rafael Nadal w’imyaka 33 arashyingiranwa na Mery w’imyaka 31 mu bukwe yatumiyemo abantu 350 barimo na padiri witwa Tomeu Catala urabasezeranya.

Ntabwo ibyamamare biritabira ubu bukwe byatangajwe gusa abarimo uwahoze ari umwami wa Espagne, Juan Carlos I, uraza mu ndege,umutoza wa Nadal,Carlos Moya wanakinnye Tennis,n’abandi.

Rafael Nadal uri ku mwanya wa kabiri ku isi muri Tennis agiye gushyingiranwa n’uyu mukunzi we bahuye akora mu byo gutanga ubwishingizi hanyuma ava ku kazi ayobora imishinga y’uyu mukinnyi.

Muri werurwe 2018,Rafa Nadal yabwiye ikinyamakuru Hola ati “Ndifuza gushinga umuryango.Nkunda abana kandi nifuza ko bakora icyo bashaka mu buzima bwabo.”

Aha hantu Rafael Nadal arakorera ubukwe niho Gareth Bale yakoreye ubukwe muri Kamena uyu mwaka n’umukunzi we Emma Rhys-Jones.

Aha hantu nyaburanga Rafael Nadal arakorera ubukwe haguzwe n’uwitwa Lord Lupton muri 2011 akayabo ka miliyoni 30 z’amapawundi.Aka gace niko kakiniwemo filimi ya BBC yitwa The Night Manager yagaragayemo ibyamamare nka Tom Hiddleston, Hugh Laurie na Olivia Colman.







Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi:Umugabo n’umugore bakoreye ubukwe mu bitaro nyuma y’impanuka umwe...

Uwagusaba gutanga urutonde rw’ibishobora gukorerwa kwa muganga, ushobora...
11 July 2020 0

Padiri Rebero waherukaga kubivamo yahise akora ubukwe [AMAFOTO]

Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philippe...
11 July 2020 0

Muhadjiri yagaragaye ari mu bihe byiza n’umukobwa w’uburanga [AMAFOTO]

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri,uri kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda...
29 June 2020 1

Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE...

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru...
28 June 2020 10

Umugabo yakoze benshi ku mutima nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umukunzi...

Umugabo wo muri Uganda witwa Ronald Keeya Ssenabulya yakoze ku mitima ya...
23 June 2020 3

Umukecuru yashyingiranywe n’umusore arusha imyaka 41 yatoraguye akamurera...

Umukecuru witwa Mbah Gambreng w’imyaka 65yaciye ibintu kubera ubukwe...
13 June 2020 0