skol
fortebet

Bakoze ubukwe bwiza mu bihe biteye ubwoba amaraso ameneka

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Urukundo rushobora gukura rukazana indabyo no mu gihe icyizere n’ ibyiringiro byo kubaho ari ntabyo. Byabayeho mu 1978 ubwo Aynalem na Genet bashingiranwaga , Ethiopia iri mu bihe bikomeye kandi biteye ubwoba.
Ibihe bikomeye byatangiye mu ntangiriro za 1978 ubwo Mengistu Haile Mariam yafataga ubutegetsi agatangira kugaba ibitero ku bataravugagarumwe na we kuko yabafataga nk’ abanzi be.
Abantu uruhumbirajana barishwe, ibihumbi magana bakurwa mu byabo kubera ibyo bitero.
Ibi ntabwo byakomye (...)

Ibi ntabwo byakomye mu nkokora urukundo rwa Aynalem na Genet bo mu mugi wa Sendafa hafi y’ umurwa mukuru Addis Abeba.

Amafoto y’ aba yashyizwe bushyinguranyandiko ‘Vintage Addis Ababa’ ngo babere gihamya abibwira ko urukundo rwo mu magorwa rudashoboka.

Urukundo rwabo rwatangiye mu 1973. Akavuyo kakurikiyeho ubutegetsi bushya kanyeganyeje urukundo rwabo mu buryo bugoye kwiyumvisha.

Aynalem yari afite gahunda yo kurongora Genet akirangiza amashuri ariko ntibyamuhiriye kuko uyu mukobwa Genet akirangiza amashuri yahise atabwa muri yombi azira kugaragara mu myigaragarambyo y’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwariho.

Nubwo ubutegetsi bwariho icyo gihe butemereraga imiryango gusura abantu bayo bafunze, Aynalem yahozaga umutima ku mukunzi we Genet akanakora uko ashoboye ngo babashye guhura.

Aynalem yari mu bashinzwe umutekano ku butegetsi bwariho, umukobwa yakundaga afungwa ariza kuba mu barwanyaga ubutegetsi bwariho, bwicaga abantu.

Genet ati “Ntitwashoboraga kuvugana cyangwa gusuhuzanya ngo hatagira umenya ko tuzi ranye. Ku bw’ amahirwe nigeze kubona atwaye imodoka…. (ntabwo batubwiye icyakurikiyeho)”

Nubwo ubu bukwe bwabaye uyu mukobwa akiva muri gereza bwari bwiza bitangaje. Umusore Aynalem mu gitondo cy’ ubukwe bwe yakoze imihango yari imenyerewe muri Ethiopia ‘Yasezeye nyina amusomye ku mavi’

Ubukwe bwabo bwitabiriye n’ abantu bagera kuri 300. Genet avuga ko yabanye n’ umugabo we neza bakabyarana, inkuru yamushegeshe ni iy’ urupfu rw’ umugabo we Aynalem wasezeye ku Isi muri 2008.

SRC: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa