skol

Isheja Butera Sandrine yahishuye byinshi ku mibanire ye n’ umugabo we Kagame Peter [VIDEO]

Ad Restricted   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 September 2018

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine yavuze uko yahuye n’ umugabo we bafitanye umwana w’ umuhungu anagira inama abasore n’ inkumi uko bakwiye kwitwara n’ uko bakwiye gutoza abana babo imirimo.

Sandrine yavuze ko kugira ngo amenyane n’ umugabo we Kagame Peter byatewe n’ uko Kagame hari umuhungu w’ inshuti ye yakundaga kujya kureba ku Isango Star aho Sandrine yakoraga. Ngo byatangiye ari ibintu bisanzwe amufata nka musaza we nta kintu bahishanya biza kuvamo urukundo bashinga urugo.

Sandrine ashima umugabo we kuko azi kwita ku nshingano z’ urugo, akavuga ko no kazi akora ariwe mujyanama we cyane ko Kagame yize iby’ amategeko.

Uyu munyamakuru uvuga ko akunda kurya imboga cyane naho umugabo we agakunda igitoki.

Ibi byose n’ ibindi tutarambuye urabisanga muri iki kiganiro mu mashusho Isheja Butera Sandrine yagiranye na RBA.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutsiro: Umukobwa w’ imfubyi yavuze uko yarongowe n’ umusirikare atarajya mu...

Umukobwa wo mu karere Rutsiro mu ntara y’ Iburengerazuba yatangaje byeruye...
13 April 2018 0

Umwimukira yarongoye umugore w’ umuherwe ahita aba umumiliyoneri

Umusore w’ imyaka 25 ukomoka Bamako mu gihugu cya Mali wahunze igihugu cye...
11 March 2018 0

Bakoze ubukwe bwiza mu bihe biteye ubwoba amaraso ameneka

Urukundo rushobora gukura rukazana indabyo no mu gihe icyizere n’...
25 February 2018 0