2024: Ba Perezida 2 bo muri Afurika mu bantu 5 bahize abandi mu kurangwa na ruswa ku Isi
Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2025

Ikigo gicukumbura ibyaha bya ruswa, kizwi nka ‘Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP)’, cyashyize Perezida William Samoei Ruto wa Kenya na mugenzi we Ahmed Bola Tinubu mu bantu batanu bo ku Isi baranzwe na ruswa kurusha abandi mu mwaka ushize wa 2024.
Ubwo hatorwaga abantu baranzwe na ruswa kurusha abandi, Ruto yagize amajwi arenga 40,000.
Ni amajwi yahawe n’abiganjemo abaturage b’igihugu cye kubera uburakari bwakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko ryerekeye imari abadepite ba Kenya bemeje muri Kamena uyu mwaka.
Icyo gihe ibihumbi by’abanya-Kenya bigabije imihanda basaba Perezida Ruto kwegura, biba ngombwa ko bamwe batakariza ubuzima muri iyo myigaragambyo nyuma yo guhangana n’inzego z’umutekano zageragezaga kuyihosha.
Usibye iri tegeko ryari rigamije kongera umusoro, izindi mpamvu zatumye Ruto aza kuri ruriya rutonde zirimo ubushomeri burangwa mu rubyiruko ndetse na ruswa ivugwa mu nzego za Leta.
Perezida Bola Tinubu wa gatatu kuri ruriya rutonde we amaze igihe ashinjwa n’abanya-Nigeria ibyaha birimo kwinjiza mu gihugu imiti ya magendu, uburiganya ndetse no kunyereza imari ya Leta.
Kuva Tinubu yajya ku butegetsi kandi abanya-Nigeria bakunze kwamagana ubutegetsi bwe babushinja gufata ibyemezo bihonyora abaturage.
Usibye Perezida wa Nigeria n’uwa Kenya, abandi bahize abandi mu kurangwaho ruswa barimo Joko Widodo wahoze ari Perezida wa Indonesia, Sheikh Hasina wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh na Gautam Adani usanzwe ari umucuruzi ukomeye mu Buhinde.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *