skol

Aba-féministe bagiye kujyana Brigitte Macron mu nkiko

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Hari gutegurwa ikirego kuri Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma yo kumvikana yita impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore “ibicucu” n’andi magambo ateye isoni.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2025, Brigitte Macron yakoresheje amagambo akakaye mu kwamagana abigaragambirije igitaramo cy’umunyarwenya kubera ko yashinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu.

Abo bigaragambya bari bahungabanyije igitaramo cy’umunyarwenya w’imyaka 51, Ary Abittan, ku wa 6 Ukuboza 2025. Bari bambaye ‘mask’ isa n’isura ye, handitseho ijambo rigaragaza ufata abantu ku ngufu (rapist).

Mu 2021, umugore umwe yareze Abittan kumufata ku ngufu, ariko mu 2023 abagenzacyaha bahagarika dosiye bavuga ko nta bimenyetso bihagije bihari.

Ku wa 7 Ukuboza 2025, Brigitte Macron yagiye kureba icyo gitaramo ari kumwe n’umukobwa we Tiphaine Auzière, kandi anaganira na Abittan mbere y’uko ajya ku rubyiniro, nk’uko bigaragara mu mashusho yasohowe n’itangazamakuru ku wa 8 Ukuboza 2025.

Muri ayo mashusho Brigitte Macron yakoresheje imvugo zikomeye cyane mu guhumuriza Abittan wari wagaragaje ko atewe ubwoba n’ibyakozwe, aho yagize ati “Niba aha hari ibicucu turabisohora.”

Nyuma aya mashusho yaje gusibwa.

Ihuriro ry’abanyamategeko mu Bufaransa rizwi nka Le Club des Juristes rihagarariye amahuriro y’izi mpirimbanyi, ryatangaje ko ryatanze ikirego riregamo uyu mugore w’umukuru w’igihugu mu Bufaransa, “Ku bw’abagore 343 n’amashyirahamwe yabo, bagaragaje ko bagizweho ingaruka mbi n’ibyavuzwe na Brigitte Macron.”

Itsinda rya Brigitte Macron rivuga ko amagambo ye akwiye gusobanurwa nko kunenga uburyo bukaze bwakoreshejwe n’abahungabanyije icyo gitaramo.

Umwe mu barigize ati “Brigitte Macron ntabwo yakiriye neza ubu buryo bw’ubuhenzanguni bwakoreshejwe.”

Nyuma haje kugaragazwa ko ibyo Brigitte Macron yavuze byari ibiganiro byihariye aho kuba byaravugiwe mu ruhame nubwo amashusho yagiye hanze nyuma.

Icyakora ibyo ntabwo izi mpirimbanyi zabyumvise ahubwo zibasiye Brigitte Macron, zigaragaza ko ibyo yakoze bidakwiye.

Mu mategeko y’u Bufaransa, umugore w’umukuru w’igihugu nta budahangarwa aba afite bwo kutabazwa ibyo akurikiranyweho, ariko amategeko ahana ‘ibyo gutukanira mu ruhame’ akurikizwa ku byavugiwe mu ruhame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa