Ababarirwa mu magana bahunze ibitero bishya bya Israel muri Gaza
Yanditswe: Monday 30, Jun 2025
Abantu babarirwa mu magana batuye mu gace ka Gaza, bahunze ibitero bishya by’Ingabo za Israel bigamije gusenya umutwe w’iterabwoba wa Hamas.
Mbere y’uko Ingabo za Israel zigaba ibi bitero ku wa 29 Kamena 2025, abatuye mu bice byinshi bya Gaza bari basabwe guhungira mu gice cy’Amajyepfo ya Gaza kugira ngo batabipfiramo.
Al Jazeera yasobanuye ko kuva ku wa 29 Kamena, Ingabo za Israel zagabye ibitero by’indege bigera kuri 50 mu bice byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bwa Gaza, hapfa 68 barimo 47 bo mu mujyi w’iyi ntara.
Umubyeyi witwa Abeer Talba wahunze, yagize ati “Nta mahitamo dufite keretse gusiga byose. Twabonye ubutumwa kuri telefoni buri mu Cyarabu, butubwira ko turi mu gice kiberamo imirwano, bityo ko tugomba kuhava bwangu.”
Abeer wabyaye abana barindwi yasobanuye ko kuva iyi ntambara yatangira, ari ubwa karindwi ahunze, kandi ko ubuzima bwe n’umuryango buri mu kaga, ku buryo abona ko gupfa ari byo byaba byiza.
Ati “Ni ubwa karindwi duhatiwe guhunga. Twasubiye mu mihanda, nta biribwa, nta mazi. Abana bari kwicwa n’inzara. Urupfu rwaba rwiza kurusha ibi.”
Muri Gicurasi 2023, Israel yagaragaje ko igiye kongera imbaraga mu bitero igaba muri Gaza, kugira ngo ikomeze ishyire igitutu kuri Hamas kugeza ubwo izarekurira imbohe z’abaturage bayo yafashe bugwate.
Icyo gihe Hamas yari ifite imbohe z’Abanya-Israel 59 zirimo 24 bikekwa ko zikiriho n’indi 35 bikekwa ko zapfuye. Izi hamwe n’izindi zarekuwe, zafatiwe mu gitero uyu mutwe wagabye mu Majyepfo ya Israel mu Ukwakira 2023, cyiciwemo abarenga 1100.
Zimwe mu nyubako zasenywe n’ibi bitero burundu
Ingabo za Israel ziri gukorera mu kirere no ku butaka
Agahinda ni kenshi ku baturage batuye mu bice byagabweho ibitero
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *