skol

Ababyeyi banjye banyigishije kwanga igihugu n’Abatutsi - Ubuhamya bwa Nubuhoro

Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026

featured-image

Nubuhoro umaze imyaka iigera kuri 20 mu Bubiligi yagaragaje agahinda yakuranye aho ababyeyi be bamwigishaga kwanga igihugu cye aho kumubwiza ukuri ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubuhamya yatangiye i Paris mu Bufaransa, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yahuraga n’abiganjemo urubyiruko bavukiye cyangwa bakuriye mu Burayi

Mu kiganiro na IGIHE, Nubuhoro yongeye kugaragaza ko yabyawe n’umubyeyi wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yababajwe cyane n’imyumvire mibi ishingiye ku kugoreka amateka no kubeshywa n’ababyeyi be.

Ati “Nakuriye mu buhungiro, nigishwa kwanga igihugu cyanjye no kwanga Abatutsi. Ababyeyi banyinjijemo ko Abatutsi ari abicanyi b’abagome ko bityo ntashobora gutaha mu gihugu kuko bahita banyica.”

Yerekanye ko uko yagendaga akura yaje gusanga ababyeyio bashobora kuba baramubeshya kuko yanaje gusobanukirwa ko se yaba yarishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko adafite uwamuha amakuru ya nyayo.

Yigiriye inama yo gutangira kwishakira ukuri bigera n’aho yifashishije Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yizezwa ko mu Rwanda uhageze nta kibazo azagira kijyanye n’umutekano kandi koko ni ko byagenze.

Ati “Minisiteri ya Minubumwe yarampumurije kandi banyemerera ko ninza mu Rwanda ntacyo nzaba kuko banyijeje umutekano. Naremeye njya mu Rwanda muri Kanama 2025, nyuma y’imyaka 31 nduvuyemo.”

Yakomeje ati “Ngezeyo nta kibazo na kimwe nahuye na cyo ahubwo natangajwe cyane no kumenya neza ko data yishe Abatutsi, ko yanakatiwe burundu na Gacaca, nyuma bene wacu nasanze ku isambu nabo banyemerera ko ibyo data aregwa ari impamo.”

Yakomeje asobanura ko byamubabaje cyane ariko bituma asobanukirwa neza impamvu bamubuzaga kujya mu Rwanda, bakanirinda kumubwira ukuri ku mateka.

Ati “Byarambabaje cyane, mpita numva impamvu ababyeyi batubuza gutaha. Amahirwe n’uko nasanze mu Rwanda icyaha ari gatozi. Ngarutse mu Bubiligi mbajije mama niba ibyo namenye nawe yari abizi, nawe arambwira ngo bakubwije ukuri ariko sinjye wari kukubwira ko so yamaze abantu.”

Yashimangiye ko nubwo ababyeyi be bakoze ibibi bikomeye adakwiye kwifatanya nabo muri byo ahubwo ko yahisemo gufatanya n’abubaka igihugu.

Ati “Kuri jye nk’umwana ni byo ababyeyi ni abanjye ariko kutifatanya na bo mu kibi nasanze ari yo nzira y’aheza h’ejo hazaza hanjye h’abana banjye.”

Yongeyeho ati “Nahisemo gufatanya n’abubaka mpamagarira n’abandi bafite ikibazo nk’icyanjye ngo baze dufatanye kubaka ejo heza twitandukanya n’ikibi. Nanasaba ababyeyi ngo babwize abana ukuri yewe n’ubwo kwaba gusharira kuko ukuri kurubaka naho ikinyoma kirasenya”.

Nubuhoro wakuriye mu Bubiligi yagaragaje agahinda yakuranye aho ababyeyi be bamwigishaga kwanga igihugu cye

Abanyarwanda baba mu Burayi baganirijwe ku mateka y’u Rwanda banasangizwa n’ubuhamya

Nubuhoro yashimangiye ko yahisemo gufatanya n’abubaka igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa