Abadepite barwaniye mu cyumba cy’Inteko kugeza bateraye n’ibiturika
Yanditswe: Wednesday 05, Mar 2025
Inteko Ishinga Amategeko ya Seribiya yabereyemo imvururu kuri uyu wa Kabiri, aho bamwe mu badepite batavugarumwe n’ubutegetsi batitaye ku mutekano, batangira gutera ibyotsi biryana mu maso (tear gas) n’ibiturika imbere mu cyumba cy’Inama Nkuru.
Ni imyigaragambyo ishingiye ku matora yo kwemeza ingengo y’imari y’amashuri makuru, kimwe mu byifuzo by’abanyeshuri bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo yamagana ruswa n’ubushobozi buke bw’ubuyobozi bwa Perezida Aleksandar Vučić.
Ibi bikorwa byatangiye ubwo bamwe mu badepite bavuye mu myanya yabo, berekeza ku muyobozi w’Inteko, bagashyamirana n’abashinzwe umutekano. Bamwe bateraga ibyotsi by’ubumara, abandi basakuriza inteko bakoresheje amajwi y’ibikoresho by’amajwi n’ibirangururamajwi.
Umuyobozi w’Inteko, Ana Brnabić, yatangaje ko abadepite babiri bakomerekeye muri iyo mvururu, barimo Jasmina Obradović wo mu ishyaka riri ku butegetsi (SNS), wahise agira indwara yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko (stroke) ubu akaba ari muri koma.
Iyi myigaragambyo ikomoka ku bintu byinshi, ariko byatewe n’impanuka yabaye ku cyambu cy’Indege mu kwezi gushize, aho igisenge cyagwiriye abantu 15 bakahasiga ubuzima. Iki cyabaye ikimenyetso cya ruswa n’uburangare abigaragambya bashinja ubuyobozi bwa Vučić.
Biteganyijwe ko abategura iyi myigaragambyo bazakomeza kuyikaza, aho bateganya inama rusange ikomeye i Belgrade ku itariki ya 15 Werurwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *