
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, yasabiye abakora umwuga wo gusangiza amagambo mu birori kujya batanga umusoro.
Byagarutsweho ubwo abadepite bagize iriya Komisiyo basuzumaga imishinga irimo uw’itegeko rihindura itegeko n°027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro.
Irimo kandi uw’itegeko rihindura itegeko n° 049/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rishyiraho imisoro ku nyongeragaciro netse n’umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe.
Aha ni bwo umwe mu badepite yasabiye abakora akazi ko gusangiza amagambo mu birori bazwi nkaba (MC) kuzajya bishyura imisoro.
Depite KAYITESI Sarah yavuze ko umwuga wo gusangiza amagambo ari umwuga umaze gukomera kandi winjiza agatubutse, kimwe n’abakora serivisi zo kwakira abantu mu bukwe, asaba ko bagomba gutekerezwaho bakazajya bishyura imisoro.
Ati: “Twakomeje kuvuga kuri serivisi zitangwa, urugero nk’aba MC mu birori mbona ari abantu bamaze kugera ku kigero cyiza cy’amafaranga, ndetse usanga baraguye ubucuruzi bwabo aho bashyiraho n’abakora serivisi, ku buryo usanga nko ku munsi usanga binjiza nka miliyoni. Nabazaga niba baratekerejweho, babaye basora hari icyakwiyongera ku misoro.”
Komiseri Mukuru mu ikigo cy’imisoro n’amahoro, Niwenshuti Ronald, yasobanuye ko ba MC ari abantu bagora gukurikirana , kimwe n’abakora ‘decolation’.
Yakomeje agira ati: “Turi mu bukangurambaga tubona ko buzatanga umusaruro. Tugitangira twajyaga mu makwe y’abantu tugashyiraho abantu bacu ukabona ko atari byiza, ariko twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo. Turabanza tukabigisha tukaganira n’abakora decolation.”
Yunzemo ati: “Abinangiye turabatungura mu bukwe, n’uyu munsi birakorwa ariko tubyitwaramo neza tugashyira ku ruhande ababishizwe, kugira ngo tumenye ngo ni bande barimo kubikora. Bigenda bigaragaza ko abantu bari kubyumva bagasora.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *