skol

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga wo gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 27, Feb 2026

featured-image

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence University Rwanda).

Ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko ryemejwe binyuze mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026. Yemeje kandi Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Biteganyijwe ko nyuma yo kwemeza n’Inteko rusange, iyi mishinga y’amategeko izasuzumwa na komisiyo zihoraho, nyuma itorwe n’Inteko rusange.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yemeje umushinga w’iri tegeko rishyiraho iyi kaminuza izaba yitwa ‘National Defense University- Rwanda’.

Ibijyanye n’iyi kaminuza byatangajwe bwa mbere na Minisitiri w’Ingabo mu 2024, Juvenal Marizamunda, ubwo yari ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda.

Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rya gisirikare, rizaba rifite umwihariko wo kwakira no kwigisha abofisiye bakuru (kuva ku ipeti rya Colonel kugera kuri Général).

Icyo gihe Minisitiri Marizamunda yavuze ko “Ku bijyanye na kaminuza, ubu amashuri ya gisirikare dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza ni ririya shuri rya gisirikare ry’i Gako na ririya shuri riri i Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru ba Major, Lieutenant Colonel, na ba Colonel iyo bikabije.”

Yakomeje avuga ko “Tugiye kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cy’ishuri rifata guhera kuri Colonel kuzamuka na ba Général.”

Kugeza ubu aya mashuri ya gisirikare atanga amasomo ya kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ibintu Minisitiri Marizamunda yavuze ko bizahinduka mu minsi iri imbere kuko yose azaba yibumbiye muri Kaminuza ya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa