skol

Abadipolomate ba Israel bateraniye i Kigali

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2024

featured-image

Ba Ambasaderi bungirije bahagarariye Israel mu bihugu bitandukanye bya Kigali, bateraniye i Kigali mu mwiherero wo "gusuzuma ibibazo bitandukanye ndetse n’amahirwe y’imikoranire" hagati y’Igihugu cyabo na Afurika.

Ambasade ya Israel mu Rwanda mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, yunzemo ko iyi nama ari "intambwe ikomeye mu gushimangira umubano ushingiye kuri dipolomasi ndetse no kwagura ubufatanye ku mugabane".

Abadipolomate ba Israel mu gihe cy’umwiherero wabo basuye ibice bitandukanye mu Rwanda, birimo Urwibitso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Itangazo rya Ambasaderi ya Israel ryungamo ko Amb. Sharon Bar-Li wari uyoboye itsinda rya bariya badipolomate, yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda basangiye amateka, ubucuti bw’igihe kirekire ndetse n’imikoranire.

Iyi Ambasade kandi yasobanuye ko kuba bariya badipolomate barahisemo guteranira muri Afurika bigaragaza umuhate wa kiriya gihugu wo guteza imbere umubano wacyo ndetse n’imikoranire na Afurika.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko yishimiye kuba iriya nama bwa mbere yarabereye mu Rwanda; ibyo yagaragaje nk’inndi ntambwe mu guteza imbere umubano usanzwe uriho.

Bariya badipolomate kandi banahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Israel imaze igihe ifitanye imikoranire n’ibihugu bya Afurika mu nzego zirimo ikoranabuhanga na inovasiyo, ubuhinzi ndetse n’ubuzima.

Kuri iyi nshuro abadipolomate bayo bahuriye muri Afurika mu gihe ingabo zayo zimaze umwaka urenga ziri mu ntambara n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Bimwe mu bihugu bya Afurika nka Afurika y’Epfo byeruye ko bidashyigikiye kiriya gihugu, by’umwihariko mu ntambara kirwaniramo na Hamas muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa