skol

Abafaransa bakoze imyigaragambyo basaba Macron kwegura

Yanditswe: Sunday 07, Sep 2025

featured-image

Abafaransa babarirwa mu bihumbi bigabye mu mihanda yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, basaba Perezida Emmanuel Macron kwegura, ndetse ko n’u Bufaransa bwava mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ku wa 6 Nzeri 2025, ni bwo aba baturage bazindukiye mu myigaragambyo yamagana umuyobozi wabo, bakamuziza ko ntacyo akora ku bukungu bw’u Bufaransa buri guhungabana.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze na Le Figaro bugaragaza ko hafi 80% by’Abafaransa bagaragaza ko batacyizera Macron.

Si Macron gusa kuko Abafaransa bagaragaje kobatanacyifuza Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Francois Bayrou.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Mureke duhagarike Macron, Mureke duhagarike intambara.”

Muri abo hari n’abari bafite ibyapa biriho ijambo ‘Frexit,’’ basa b’abagaragaza ko bashaka ko u Bufaransa buva muri EU nk’uko u Bwongereza bwabigenje.

Iyi myigaragambyo yateguwe inashyirwa mu bikorwa na Florian Philippot n’ishyaka rye rya Euroskeptic.

Philippot ntavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macron. Yakunze kutemeranya n’ibyo kohereza intwaro muri Ukraine, agahamya ko gukomeza gufasha iki gihugu, biteza umwuka mubi hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya.

Abayoboke b’amashyaka aharanira uburenganzira bureshya kuri bose n’amashyirahamwe y’abikorera, bataguje indi myigaragambyo ku wa 10 Nzeri 2025.

U Bufaransa bukomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu. Ikinyuranyo cy’ibyo butumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga kiri kuri 5.8%. Ni umubare munini kuko EU ivuga ko byibuze kitagakwiye kurenza 3%.

Abafaransa bakoze imyigaragambyo yeguza Macron

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa