skol

Abafatanyije na Elon Musk gushinga xAI bose bakuyemo akabo karenge

Yanditswe: Monday 30, Mar 2026

featured-image

Mu ntangiriro za Werurwe 2026, abantu 11 bafatanyije na Elon Musk gushinga sosiyete y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano yitwa xAI bose bari barayivuyemo, hasigayemo babiri gusa.

Ubu aba babiri ba nyuma bari basigaye; Manuel Kroiss na Ross Nordeen na bo bakuyemo akarenge nk’uko Business Insider yabitangaje.

Ku wa Gatatu Kroiss yatangaje ko agiye kuva muri xAI, nyuma ku wa Gatanu hatangazwa n’igenda rya Nordeen.

Mu minsi ishize Musk yavuze ko xAI itubatswe neza mu itangira, bityo ubu iri kongera kubakwa uhereye hasi mu mizi.

Iyi sosiyete iherutse guhuzwa na SpaceX na yo ya Musk, ibi bikaba byaratumye SpaceX, xAI, na X yahoze yitwa Twitter byose biba munsi y’ubuyobozi bw’ikigo kimwe, ibi byose bikaba byarabaye mu gihe bivugwa ko SpaceX iteganya kujya ku isoko ry’imari n’imigabane.

Kroiss na Nordeen bombi batangaga raporo zabo kuri Musk, aho Kroiss yari ayoboye ikipe ishinzwe kwigisha no gutegura porogaramu mbere y’uko zishyirwa hanze ngo zikoreshwe [pretraining team], mu gihe Nordeen yari umukozi wungirije kandi w’inkoramutima wa Musk.

Bivugwa ko Nordeen yaje muri xAI avuye muri Tesla, akaba anavugwaho uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwirukana abakozi benshi muri Twitter nyuma y’uko yari imaze kugurwa na Musk mu 2022.

Elon Musk asigaye wenyine mu bantu bashinganye xAI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa