skol

Abafite ibinyabiziga batarakorera ‘mutation’ bahawe amezi abiri y’inyongera

Yanditswe: Monday 04, May 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batandukanye bafite ibinyabiziga bagomba gukora ihererekanya (mutation), bahawe igihe cy’amezi abiri y’inyongera ngo babe babisabye ndetse banabishyize mu bikorwa.

Ibi bikubiye mu itangazo RRA yashyize hanze ku wa 2 Mata 2026.

Rivuga ko “Ikigo cy Imisoro n’Amahoro (RRA) kiramenyesha abantu bose ko igihe ntarengwa cyo guhererekanya no kwandukuza ibinyabiziga cyongerewe kugera ku itariki 30 Kamena 2026.”

RRA yakomeje ivuga ko “abantu bose barebwa n’iyi gahunda barasabwa kwihutira kuzuza ibisabwa muri iki gihe. kugira ngo bafashwe kubahiriza amategeko no kwirinda ingaruka.”

Yibukije abantu batanze amakuru ku mbogamizi bahuye nazo mu ihererekanya ry’ibinyabizia ko bakomeje kubikoraho kandi ko imyanzuro izajya ifatwa bazajya bayimenyeshwa ku gihe.

Mu ntangiriro zo muri Mata 2026, RRA yatangaje ko imodoka zitarakorerwa ihererekanya hagati y’abaziguze n’abazigurishije (mutation) zishobora guhagarikwa mu muhanda.

Icyo gihe RRA yavuze ko icyo cyemezo yagifashe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse ko kirebwa n’ibinyabiziga 264.

Muri Kigali nk’ahantu hari 70% by’ibinyabiziga biri mu gihugu, ahakorerwaga ihererekanya ry’ibinyabiziga ni i Masaka, i Gikondo kuri Canal Olympia i Rebero ndetse n’i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.

‘Mutation’ ni uburyo bwo guhindura ibyangombwa ku mutungo, niba wari wanditse ku wawugurishije, ukabihinduza mu nzego zibifitiye ububasha kugira ngo ukwandikweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa