Abafungwa barengana nyuma bakagirwa abere nibahabwe indishyi z’akababaro - Frank Habineza
Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Frank Habineza, avuga ko ishyaka ayoboye rishyize imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu birimo gufunga umuntu igihe kirekire arengana nyamara yaba umwere ntihabwe indishyi z’akababaro, bikarangira abayeho mu buryo bumugoye.
Ni ibyo yatangarije mu Karere ka Burera ku wa 30 Gicurasi, mu nama ndetse n’amahugurwa agenewe abahagarariye abandi mu nzego z’abagore n’iz’urubyiruko mu barwanashyka bo mu Ntara y’amajyaruguru.
Frank Habineza yavuze ko ishyaka Green Party rihangayikishijwe n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, aho ngo usanga rimwe na rimwe butubahirizwa uko bikwiye.
Yagize ati ‟Icyo tugomba gushyiramo imbaraga cyane ni ikijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk’uko biri muri Manifesto yacu, aho abantu usanga bafungwa igihe kirekire kandi badafite amadosiye, ugasanga umuntu amaze imyaka ibiri afunzwe mu by’ukuri nta n’icyaha yakoze cyangwa se ugasanga afungiwe ahantu hatemewe muri za Transit Center”.
Arongera ati ‟Ibyo bintu turi kubyigaho cyane ku buryo byazavaho cyangwa se byavugururwa, amategeko akubahirizwa. Transit center zo murabizi ko tuzirwaye cyane, ndetse hari na gahunda yo kuzatanga ikirego kugira ngo zizaveho”.
Habineza, yavuze ku ndishyi zikwiye guhabwa uwafunzwe akaza kugirwa umwere, avuga ko ishyaka rya Green Party ryiteguye kubiregera niba nta gikozwe.
Ati ‟Ubundi itegeko mpuzamahanga rijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ukwishyira ukizana, harimo ingingo iteganya ko iyo umuntu afungiye ubusa agomba guhabwa indishyi z’akababaro, kandi twabishyize muri manifesto y’ishyaka ryacu. Twari twavuze ko Leta igomba gushyiraho ikigega cyo gutanga indishyi z’akababaro ku bantu bafungiwe ubusa”.
Arongera ati ‟Uwo twiteguye kurega ni Leta, kandi iyo turega Leta turega itegeko, dushobora kurega mu rukiko rw’ikirenga cyangwa mu rukiko rw’administration. Ni ukuvuga tuba tureba uburyo itegeko ryabangamiwe ariko tukaba dufite n’ubuhamya bw’abantu barenganyijwe, maze twerekane ukuntu itegekonshinga ryabangamiwe.”
Yavuze kandi ko mu gutanga indishyi bifuza ko itegeko rikorwa rireba n’abakorewe ako karengane mu myaka byibura ibiri ishize.
Atanga igitekerezo agira ati ‟Umuntu wakoze icyaha gitoya, wibye telefoni aho kumufunga atange amande atahe, niba umucuruzi basanze adafite EBM aho kumujyana muri transit Center bamuce amande birangire, inzego z’abunzi tuzihe imbaraga zikore. Icyakora dufite na gahunda yo kongerera ubushobozi RIB ikagira n’abakozi benshi, ibyo byose ni ukubihuza n’amikoro y’igihugu kandi turizera ko bizagerwaho”.
Yagarutse no ku mategeko agenga igihe umuntu ukurikiranwa amara muri RIB no mu zindi nzego z’ubutabera, avuga ko rimwe na rimwe ayo mategeko atubahirizwa ugasanga umuntu amaze igihe kirekire aho adakwiye kuba ari, asaba ko hakorwa n’ubukangurambaga abaturage bakamenya amategeko abarengera.
Dr. Habineza, aravuga ko ikintu ishyaka rya Green Party rishyize imbere, kitari ukurega Leta, ahubwo ko ari uburyo bwo guteza imbere umuco wo kubahiriza amategeko.
Ati ‟ihame ryo kubahiriza amategeko risesekare mu Rwanda rishinge imizi, nicyo cyifuzo cyacu.
Dr. Frank Habineza yavuze ko kindi ishyaka ayoboye ribona kibangamiye ubukungu bw’igihugu, harimo izamuka ry’imisoro itandukanye rya hato na hato.
Ati ‟Ibintu bijyanye n’ubukungu turabangamiwe cyane, abanyarwanda barabangamiwe, imisoro imaze iminsi izamuka myinsi itandukanye, ari ijyanye n’ubukwe, ari ijyanye n’amacumbi, ari ijyanye na za lisansi n’imodoka zinjira, yewe byabaye byinshi”.
Arongera ati ‟Icyifuzo cyacu nk’ishyaka, ntabwo twanga imisoro ariko nibeho mu buryo butabangamiye abaturage, ikaba itari imisoro ihanitse cyane, ari imisoro iringaniye ku buryo umuturage ayitanga yishimye ndetse bikanadufasha kugira ngo abakwepa imisoro cyangwa abakora magendu tube twashobora kubakumira ku buryo nabo babireka kuko baba babona ko kwishyura umusoro atari ikibazo kuribo”.
Arongera ati ‟Muri gahunda y’ishyaka ryacu, ibyo birimo kandi tuzi neza cyane ko mu bukungu iyo umusoro ubaye mwinshi cyane wica umusoro abaturage bakawuhunga, mu gihe iyo ubaye umusoro uringaniye abasora baba benshi igihugu kigakira”.
Dr. Frank Habineza, yakanguriye abanyarwanda kwitabira gahunda za Leta, baharanira iterambere ry’igihugu kandi babungabunga ibidukikije, barwanya n’abangiza amashyamba.
Ati ‟Gahunda ya Green Party, n’uko iyo utemye igiti kimwe utera icumi”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *