skol

Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro

Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025

featured-image

Mu karere ka Rusizi, abagabo babiri bakorera kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa New Kush Rwanda Ltd, bagwiriwe n’ikirombe birangira bahasize ubuzima.

Byabereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare, ku isaha ya saa munani z’igicamunsi (14h00) ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo, 2025.

Abitabye Imana ni Tuyishime Wilson w’imyaka 24, wakomokaga mu mudugudu wa Rushwati, akagari ka Nyamihana na Habumukiza Alexis w’imyaka 45 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kirwano, akagari ka Nyamihanda muri uyu murenge wa Butare.

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko aba bombi ari abakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa New Kush Rwanda Ltd.

Ubwo ikirombe barimo bacukura cyabagwiraga ngo abandi bagerageje kubakuramo basanga bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre yahamirije UMUSEKE ko ibi byago byabaye barimo bacukura amabuye, uhagarariye Kompanyi agahita abimenyesha ubuyobozi.

Ati: “Nibyo abantu babiri bagwiriwe n’ikirome barimo bacukuramo, amakuru twayahawe n’uhagarariye kompanyi New Kush Rwanda Ltd.”

Uyu muyobozi w’umurenge yavuze ko bataramenya neza niba iyi kompanyi ifite ubwishingizi bw’abakozi bayo.

Mu butumwa yatanze yahumurije imiryango yabuze ababo. Ati: “Dutegereje ko batuzanira ubwishingizi bakoresha, mbere na mbere twabanje kubahumuriza kuko impanuka itera itateguje no gukomeza umuco wo gutabarana.”

Yasabye abantu kujya bagira amakenga n’ubushishozi, bakareba niba aho bagiye gukora hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa