Abagore 47% babyaye abarenze umwe mu Rwanda ntibifuza kongera kubyara
Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025
Ubushakashasti bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage, DHS7, bugaragaza ko abagore 47% bo mu Rwanda babyaye imbyaro zirenze imwe batifuza kongera kubyara undi mwana.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) tariki ya 17 Ukuboza 2025. Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa 1992 busohoka buri myaka itanu.
Bugaragaza ko mu bagore 7.410 babajijwe bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 15 na 49, 13% basubije ko bifuza kubyara undi mwana vuba mu gihe kitarenze imyaka ibiri, mu gihe abandi 37% bo basubije ko bifuza kubyara undi mwana mu gihe kirenga imyaka ibiri.
Bigaragara ko amahitamo yo kongera kubyara ashingira ku bana umugore aba yarabyaye kuko nk’abagore 91% bashatse ariko badafite abana, bifuza kubyara vuba, mu gihe 23% bafite umwana umwe ari bo bifuza kubyara vuba.
Ku bagore bafite umwana umwe cyangwa babiri, benshi baracyifuza undi mwana, ariko bagahitamo gutegereza. Mu bagore 1.364 bafite umwana umwe, 73,4% bagaragaje ko bifuza kubyara nyuma y’imyaka ibiri, mu gihe mu bagore 1.780 bafite abana babiri, 60,8% bifuza kubyara undi muri icyo gihe.
Impinduka zikomeye zitangira kugaragara cyane ku bagore bafite abana kuva kuri batatu. Urugero, mu bagore 1.461 babajijwe, 8,8% ni bo basubije ko bifuza kubyara undi mwana mu gihe kitarenga imyaka ibiri. 29,4% bavuze ko bifuza kubyara nyuma y’icyo gihe, 56,7% basubiza ko batifuza kongera kubyara.
Mu bagore 1.178 bafite abana bane, 72,9% ntibashaka kubyara undi mwana. Muri 712 babyaye abana batanu, 78,3% ntibashaka kongera kubyara mu gihe muri 698 babajijwe muri ubu bushakashatsi, 82,9% ntibashaka kongera kubyara.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’uburumbuke mu Rwanda cyagabutse ugereranyije no mu 2020 kuko icyo gihe cyari abana 4,1 ku mugore, ariko ubu cyageze ku bana 3,7 ku mugore.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *