Abagore barenga 800 bashyingiwe batarageza imyaka 21 muri 2025
Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2026
Raporo y’irangamimerere mu Rwanda ya 2025 igaragaza ko muri uwo mwaka ingo zisaga ibihumbi 50 zashyingiwe mu mategeko, ndetse umubare munini w’abagore bashaka bari munsi y’imyaka 25 aho abarenga 800 bashatse bataruzuza imyaka 21.
Iyi Raporo yamuritswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, ku wa 15 Mata 2026, igaragaza ko ingo zishyingiranwa zagabanutse muri uwo mwaka wa 2025, aho zavuye kuri 52, 878 mu 2024 zigera kuri 50,256 mu 2025.
Isesengura ku myaka y’abashyingiranwa rigaragaza ko umubare munini w’abagore bashaka bari munsi y’imyaka 25 mu gihe abagabo bo bashaka ahanini barengeje imyaka 30.
Muri uyu mwaka wa 2025, abagore 848 bashyingiwe bataruzuza imyaka 21, mu gihe abagabo bashyingiwe batarayuzuza ari 73 gusa.
Ni mu gihe hagati y’imyaka 21-24, hashyingiwe abagore 17,761 n’abagabo 7,117. Icyakora, iyo urebye mu myaka iri hagati ya 30-34, abagabo bayifite bashyingiwe ni bo baba benshi kuko bari 13,068 mu gihe abagore ari 7,598 ndetse no hejuru yayo abagabo bakomeza kuba benshi.
Iyi raporo igaragaza ko impuzandengo y’imyaka y’ugushyingirwa kwagaragaye mu mwaka wa 2025, ari 28 ku bagore na 32 ku bagabo.
Mu Rwanda, itegeko rigenga abantu n’umuryango (ryatowe mu 2024) rishimangira ko imyaka igenderwaho mu kwemererwa gushyingirwa ari 21 kuzamura.
Icyakora, umuntu uri munsi y’imyaka 21 (kuva kuri 18 kugeza kuri 20) yemererwa gushyingirwa mu mategeko mu gihe hari impamvu zifatika kandi yabisabiye uburenganzira mu nyandiko ku mwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.
Mu mpamvu zikunze gutangwa harimo kuba abasaba gushyingiranwa basanzwe babana bitemewe n’amategeko, kuba umugore atwite bagasaba ubwo burenganzira mu rwego rwo gusigasira umuryango n’uburenganzira bw’abana, kuba ubisaba asigaye wenyine mu rugo akeneye umuntu bafatanya ubuzima n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *