Abagore bo mu cyaro ni umutima w’iterambere ry’igihugu-Minisitiri Uwimana
Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yakebuye abagore bumva ko kuba mu cyaro ari inzitizi yo gutera imbere abibutsa ko hariyo amahirwe ku buryo akoreshejwe neza yafasha buri wese gutera imbere n’igihugu kigatera imbere.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Rwisirabo hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.
Uyu munsi wari wahawe insanganyamatsiko igira iti “ Umugore ni uw’agaciro.’’
Minisitiri Uwimana yashimiye umugore wo mu cyaro uruhare agira mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu, ababwira ko ari inkingi z’iterambere kuko batanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’Igihugu, binyuze mu mirimo bakora cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi.
Ati “Abagore bo mu cyaro ni umutima w’iterambere ry’igihugu. Iyo umugore yiteje imbere umuryango we utera imbere n’igihugu kigatera imbere imbere. Dukeneye abagabo n’abagore bafatanya nkuko byagaragaye hano Nyagatare.’’
Minisitiri Uwimana yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira iterambere umugore wo mu cyaro agezeho no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo akomeze kuzamura imibereho ye, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guhanga indi mirimo itari ubuhinzi no kugira uruhare mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Yanenze kandi imiryango irangwamo amakimbirane, agaya abagore bagaragaraho imyitwarire idakwiriye Umunyarwandakazi nko kutita ku nshingano zabo mu muryango, kutita ku burere bw’abana, ubusinzi n’izindi ngeso zidindiza iterambere.
Minisitiri Uwimana kandi yavuze ko kuba mu cyaro atari inzitizi ku gutera imbere yibutsa abagore bo mu cyaro ko Igihugu cyabashyiriyeho amahirwe ku buryo bayakoresheje neza baruta na benshi bari mu Mujyi.
Muri ibi birori abantu 178 bo mu Karere ka Nyagatare bashimiwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze birimo guteza imbere imiryango. Mu bashimiwe harimo abagore n’abagabo babaye indashyikirwa mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko muri aka Karere bafite Amakoperative 144 y’abagore kandi ko akora neza agafasha abagore bo mu cyaro kwiteza imbere mu buryo bugaragara.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *