skol

Abagore miliyoni 830 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye

Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025

featured-image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.

OMS igaragaza ko umwe mu bagore batatu bashatse ku Isi aba yarahuye n’iryo hohoterwa ndetse mu 2024 gusa, abagore bagera kuri miliyoni 316 bari hejuru y’imyaka 15 bakorikorewe.

OMS igaragaza ko iyo mibare urebye mu myaka 20 ishize idahinduka kuko yagabunyutseho 0,2% gusa.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari bimwe mu byaha bimaze igihe kinini ariko bidahabwa agaciro.

Ati “Nta gihugu cyavuga ko gitekanye, kimeze neza mu gihe kimwe cya kabiri cy’abaturage bacyo babaho bafite ubwoba. Kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore ntabwo ari ibijyanye na politiki gusa ahubwo ni kubaha agaciro, kubahiriza uburinganire n’uburenganzira bwa muntu.”

OMS igaragaza ko hari ubihugu bimwe birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikabije birimo Bangladesh aho 48,9% by’abagore bo muri iki gihugu bahohotewe n’abantu bashakanye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) harimo 48,5%, u Burundi bari kuri 46,6% na Uganda iri kuri 46,1%.

Mu Rwanda imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko 37% by’abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gihe mu bagore bashatse 46% byabo baba barahohotewe n’abantu bashatse.

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

U Rwanda rwatangiye kwifatanyije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda mu 1990.

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2008 u Rwanda rwashyize icyo cyaha mu byaba bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu 2009 hajyaho ibigo bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abarikorewe bakitabwaho bizwi nka ‘Isange one Stop Center’ biri hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa