skol

Abagororwa bitegura gusoza ibihano basabwe kubana neza n’abo basanze

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Abagororwa bitegura gusoza ibihano by’ibyaha bahamijwe ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwe gukurikira no kuzirikana inyigisho bateguriwe kuko zizabafasha kurushaho kubana neza n’abo basanze ndetse no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ni ibyo basabwe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Hon Alice Kayumba, watangije aya mahugurwa abera mu Igororero rya Nyamagabe.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Hon Alice Kayumba yabasabye kumva neza uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyabo.

Yagize ati: "Mugomba kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba kuri mwe, ku miryango yanyu, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’Igihugu; no gusobanukirwa uruhare rwanyu mu iterambere ry’imiryango yanyu n’Igihugu muri rusange."

Yabasabye kandi ko nibasubira mu miryango yabo bazita cyane ku kubakira ku ihame ry’Ubunyarwanda no kubana neza n’abo basanze barimo imiryango yabo, abaturanyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakirinda isubiracyaha cyane cyane ivangura n’amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside, barangwa n’ukuri no kurera neza ababyiruka batabatoza urwango.

Yakomeje agira ati: "Mugomba kwakira impinduka muzasanga mu miryango yanyu cyane cyane mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore."

Hon Alice kandi yabasabye ko bagomba no kwita ku kumenya icyerekezo cy’Igihugu no kukigiramo uruhare binyuze mu bikorwa bitandukanye biganisha ku kwiteza imbere no kubana neza no kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’ibikomere bishingiye ku byo banyuzemo birimo uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ipfunwe n’ikimwaro n’ibindi.

kubera igikorwa cyo gutangiza icyiciro, agenewe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano.

Aya mahugurwa ni icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Biteganyijwe ko azasozwa tariki 18 Werurwe 2026, akaba yitabiriwe n’abagororwa 266 barimo abagore 101 n’abagabo 165 baturutse mu magororero atandukanye hirya no hino mu Gihugu.

Ni amahugurwa agamije kubafasha kwirinda kuba intandaro y’icyahungabanya igipimo cy’Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda Igihugu kigezeho. Kubafasha kongera kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, babumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Hari kandi no kubasobanurira umurongo Igihugu cyiyemeje kugenderaho mu iterambere, imiyoborere, n’imibanire myiza n’uruhare rwabo mu gutuma bigerwaho, kubafasha kwitegura kuzabana neza, abaturanyi n’imiryango yabo n’abo basize bakoreye ibyaha ndetse no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyaha byibasira abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi n’ibindi byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa