skol
fortebet

Abahagarariye AFC/M23 na RDC bongeye guhurira muri Qatar

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abahagarariye ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubiye mu biganiro by’amahoro bimaze igihe kirenga ukwezi bibera muri Qatar.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, n’itsinda ayoboye bageze muri Qatar mu mpera z’icyumweru gishize, basangayo abahagarariye Leta ya RDC bari bamazeyo iminsi ibiri.

Abahagarariye AFC/M23 baherukaga guhura n’aba RDC tariki ya 23 Mata 2025 ubwo basinyaga amasezerano yo guhagarika imirwano, babifashijwemo na Qatar, kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.

Bivugwa ko abahagarariye impande zombi bahuye ku wa 4 Gicurasi 2025, gusa ingingo baganiriyeho ntabwo ziramenyekana.

Impande zombi zagiye muri Qatar kuva muri Werurwe gusa ntizaganiriye mu buryo butaziguye, kuko iki gihugu cy’umuhuza ni cyo cyanyuzwagaho ubutumwa bwari bukubiyemo ibyifuzo.

Leta ya RDC yari yararahiye ko itazaganira na AFC/M23 gusa yaje kuva ku izima nyuma y’aho abarwanyi b’iri huriro bafashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama na Bukavu muri Gashyantare.

Impande zombi zemeranyije ko ibyo ziganira bigomba kugendera mu murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) ubwo bahuriraga muri Tanzania muri Gashyantare.

Ibiganiro bya Qatar bisubukuwe mu gihe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hakomeje imirwano. Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rikorana na Leta ya RDC rishinjwa gushaka gushaka kuzambya ibi biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa