skol

Abajura bibye ibishushanyo byo mu Butaliyani bya miliyoni 10$

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2026

featured-image

Abajura bane bibye ibishushanyo bitatu bihenze mu nzu y’ubugeni ya Magnani Rocca Foundation iherereye mu Mujyi wa Parma, mu Butaliyani, aho ibyibwe bifite agaciro ka miliyoni 10$.

Ku wa 30 Werurwe 2026, Polisi y’u Butaliyani yatangaje ko abantu bataramenyekana bipfutse mu maso bamennye urugi rw’iyi nzu mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe, barayicucukura mu gihe cy’iminota itatu gusa bahita bagenda mbere y’uko polisi ihagera.

Abagenzacyaha bavuga ko bigaragara ko uyu mugambi bawuteguye igihe kirekire kandi bakawukorana ubuhanga buhanitse.

Aba bajura amakuru y’iperereza avuga ko binjiye muri iyi nzu y’ubugeni bamennye urugi rw’inyuma bakoresheje itindo.

Mu bishushanyo byibwe harimo ‘Fish’ yahimbwe na Pierre-Auguste Renoir, ‘Odalisque on the Terrace’ ya Henri Matisse hamwe na ‘Still Life with Cherries’ yahanzwe na Paul Cezanne.

Ubu bujura bukomeje gutuma umutekano w’inzu z’ubugeni mu Burayi wibazwaho dore ko zikunze kwibwa ari nyinshi.

Mu Ukwakira 2025, inzu ndangamurage y’ubugeni ya Louvre mu Bufaransa na yo yibwemo imikufi y’agaciro yari ihabitswe ya miliyoni 100$ (arenga miliyari 140 RWF).

Bane bacyekwaho icyaha muri ubu bujura batawe muri yombi, ariko imikufi bibye yaburiwe irengero.

’Odalisque on the Terrace’ ya Henri Matisse yahanzwe mu 1921

’Still Life with Cherries’ ya Paul Cezanne yahanzwe mu 1887

‘Fish’ ya Pierre Auguste Renoir yahanzwe mu 1919

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa