Abajyanama 21 ba Perezida Ruto ntibumva uko bagiye kwirukanwa
Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026
Abajyanama 21 ba Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, basabye Urukiko Rukuru rwa Nairobi guhagarika by’agateganyo umwanzuro rwafashe wo kubambura akazi.
Tariki ya 22 Mutarama 2026, Umucamanza Bahati Mwamuye wo muri uru rukiko yanzuye ko ubwo Perezida Ruto yashyiragaho aba bajyanama, yarenze ku itegeko rigenga umurimo, bityo ko ibiro byabo bigomba gufungwa, imishahara yabo igahagarikwa.
Urukiko rwa Nairobi rwasabye ko hakorwa ubugenzuzi ku yindi myanya yatanzwe na Perezida Ruto, kugira ngo harebwe niba byarakozwe hubahirijwe itegeko rigenga umurimo.
Ku wa 28 Mutarama, umunyamategeko Mansur Issa na Mohat Somane bunganira aba bajyanama, basabye uru rukiko gusubika uyu mwanzuro iminsi 180 mu gihe bitegura kujurira.
Aba banyamategeko bagaragaje ko mu gihe urukiko rwasubika uyu mwanzuro, abajyanama ba Perezida Ruto bakurikirana dosiye yabo kandi inshingano bafite ku gihugu ntizihungabane.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *