skol

Abakoloni bambuye umuryango mugari inshingano zo kurera abana- Rutaremara

Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025

featured-image

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye Hon Tito Rutaremara, yerekanye uko Abakoloni mu Rwanda bambuye ubabasha Umuryango Mugari wahoranye bwo kurera abana buharirwa ababyeyi bababyara gusa, none byatumye benshi batagira uburere bukwiye kugeza n’ubu.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku bijyanye no kubaka umuryango utekanye.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano umuryango kimwe n’abari muri sosiyete sivile ndetse n’urubyiruko.

Rutaremera yavuze ko imyaka ya 1950-1960 yari imyaka y’urubyiruko, aza kuba umwarimu ndetse n’Umuyobozi Mukuru mu nzego zitandukanye z’u Rwanda.

Yagaragaje ko muri icyo gihe umwana yahabwaga uburere n’abagize umuryango mugari akomokamo, ariko ubwo buryo Abakoloni bagiye babusenya kugeza ubwo urugo rw’abashakanye rwisanga ari rwo rurera uwo mwana gusa.

Ati: “Kera umuryango wari umuryango mugari, ubu uyu munsi icyo tuvuga ni urugo, rwashyizweho n’abapadiri n’abakoloni .”

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kwandika Itegeko Nshinga rishya ry’u Rwanda, hatekerejwe kwandika urugo aho kwandika umuryango basanga bitazumvikana neza.

Ati: “Ubundi urugo si wo wari umuryango w’Abanyarwanda kera. Icyo gihe tukiri abana habaga igitaramo, Sogukuru ari aho akagira ibyo avuga ukabyumva”.

Muri iki gihe abana barerwa n’ikoranabuhanga n’abayaya

Rutaremara avuga ko abana babyiruka muri iki gihe batakiganira n’abakuru ngo bagire ibyo babasobanurira ahubwo bakisunga imbuga za murandasi, abandi na bo bakarerwa n’abakozi bo mu ngo akenshi na bo baba barataye imiryango batabonyemo uburere.

Ati: “Umwana aho kubaza sekuru, abaza ‘google’. Ubu twinjiye mu bwenge buhangano (AI). Umwana umubaza igisigo cya Ruganzu akajya kubaza google.”

Yavuze ko abarimu ku mashuri ari bo bamarana igihe kirekire n’abana aho umwarimu ku mpuzandengo amarana na we igihe kiva ku myaka 3 kugera ageze ku myaka 24 [kuva atangiye ay’inshuke kugeza arangije Kaminuza].

Yavuze ko mu gihe abana biyambaje ikoranabuhanga atari bo babarwaho amakosa kuko nta bantu babasobanurira amateka ahagije.

Yerekanye ko no mu mashuri kenshi bigishwa ibyo mu mahanga ibyo mu Rwanda bigahabwa umwanya muto.

Ati: “Umwana ajya gushakisha ikirunga kirekire mu Rwanda kurusha ibindi akajya kubaza google. […] Ariko muzarebe umuntu wigisha Ndi Umunyarwanda, nimugoroba aragenda afite umwana we wiga Icyongereza, uzi n’Igifaransa cyinshi. Yamujyana mu mashuri akamujyana muri porogaramu ya Cambridge, none ko hari porogaramu y’u Rwanda kuki itatezwa imbere?”

Yakomeje agira ati: “Abarimu n’abandi baratanga ubumenyi, ababyeyi ntibakiboneka, abana mwabasigiye abayaya (abakozi bo mu rugo), ababyeyi bo mu cyaro baba bagiye guhinga no gushakisha ibindi. Kera uwo mwana yasigaranaga na nyirakuru, nyiransenge, agasigarana na benewabo, kuko umuryango icyo gihe wari umuryango, ariko uyu munsi ni urugo, urugo rwahimbwe n’abapadiri n’abakoloni ruba umuryango.”

Abitabiriye inama bose bagaragaje ko bikwiye ko hashyirwaho ingamba zitandukanye mu kwimaza uburere bunoze bw’abana.

Hari Adepite kandi bavuze abagiye gushinga ingo na bo bakwiye kwegerwa n’inzego zitandukanye mu guharanira ko umuryango utekana bityo n’uburere bw’abana bukitabwaho.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Umutoni a Nadine Gatsinzi yavuze ko hakwiye gushyirwaho itororero rihuriweho n’abagize umuryango kugira ngo haganirwe ku guteza imbere uburere bw’abana bazavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Ati: “Hari ibibazo by’abana baterwa inda byiyongera kandi ababikorerwa ni abakobwa, bikozwe n’ab’igitsina gabo. Dukwiye kuzana abagabo na bo muri uru ruganda gute kandi na bo bakagira uruhare mu muryango muri rusange?”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Rutaremara Tito (uwa kabiri uhereye iburyo) yerekanye ko iyo abakoloni bataza mu Rwanda abana batari guta indangaciro bari bakomeyeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa