skol

Abakorera ingendo muri Uganda mu gihe cy’amatora basabwe kwigengesera

Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026

featured-image

Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza, FCDO, bwaburiye abakorera ingendo muri Uganda, bubasaba kwigengesera by’umwihariko mu gihe igihugu kiri mu myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Muri Uganda amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, azasiga hamenyekanye niba Perezida Yoweri Museveni azakomeza kuyobora iki gihugu amaze imyaka 40 ayobora.

Mu mabwiriza yashyizweho afasha abagenda muri Uganda muri ibi bihe by’amatora, u Bwongereza bwasabye abahagenda kwirinda kwivanga mu bikundi cyangwa ahahuriye abantu benshi bari mu bikorwa bya politiki no gukomeza gukurikirana amakuru agezweho ku mbuga zizewe.

Nubwo ayo matora ashobora gutuma habaho ibikorwa byinshi bya politiki mu bice by’imijyi, ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura Pariki y’Igihugu bizakomeza kandi nta ngendo runaka zigeze zikurwaho.

Inzego zitandukanye zasabwe gukomeza gusuzuma uko ibintu bimeze mu gihugu bikagira inama ababigana.

Kugeza ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugirirwa icyizere n’ishyaka rya National Resistance Movement rimutangaho umukandida.

Nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021, byitezwe ko Robert Kyagulanyi ari we uzongera guhatana na Perezida Museveni.

Usibye abo bombi, abandi bakandida batandatu bahagarariye amashyaka mato na bo bazahatana muri ayo matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abaturage kandi bazanatora n’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Perezida Museveni amaze imyaka igera kuri 40 ayobora Uganda

Bobi Wine ni umwe mu bitezwe muri aya matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa