skol

Abakuru b’ibihugu bya EAC bategerejwe mu nama i Arusha

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026

featured-image

Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira i Arusha muri Tanzania, mu nama ya 25 isanzwe y’abakuru b’ibihugu.

Iyi nama iteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026, nk’uko uyu muryango wabitangaje. Iziga ku buryo bwo gushimangira gahunda yo guhuza imikorere hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kuzamura imibereho y’ibihugu byayo.

Izahuza abakuru b’ibihugu umunani bigize EAC ari byo: Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Burundi.

Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu bazatangiza ikoreshwa ry’icyangombwa gihuriweho cya gasutamo kizwi nka ‘EAC Customs Bond’.

Iki cyangombwa kuzasimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa na buri gihugu ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iki cyangombwa gishya kizafasha abakora ubucuruzi kwambukiranya ibihugu byo muri EAC ari cyo bakoresheje gusa, mu gihe mbere byabasabaga kugira byinshi.

Iki cyangombwa kandi kizafasha mu guhuza imikorere y’ubuyobozi bwa gasutamo, abatanga serivisi z’ubwishingizi, ndetse n’ibigo by’imari. Ni na ko kizagabanya amafaranga abacuruzi batangaga ndetse kikihutisha imikorere n’ubuhahirane.

Muri iyi nama kandi hazatangizwa gahunda ya karindwi y’iterambere rya EAC izava mu 2026/27 ikageza mu 2030/31.

Iyi gahunda yerekana icyerekezo uyu muryango ufite mu kwihuza kw’akarere ndetse na gahunda z’iterambere zigamije imibereho myiza n’izamuka ry’ubukungu, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kubera ibizayiganirirwamo.

Ati “Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iracyari urubuga rw’ingenzi, ruyobora uyu muryango kuri gahunda yo kwihuza. Guhurira i Arusha bitanga amahirwe ku bayobozi bacu yo kuba bafata imyanzuro ikomeye hagamijwe gushimangira imikoranire, guteza imbere ubucuruzi no kwihutisha intego zihuriweho n’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

Iyi nama igiye guterana mu gihe Veronica Nduva aheruka mu Rwanda mu biganiro byamuhuje na Perezida Kagame.

Bombi baganiriye ku birimo guteza imbere ubucuruzi bw’akarere n’ubufatanye ku mishinga y’ingenzi igamije guteza imbere iterambere rihuriweho mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

EAC igaragaza ko nubwo ibijyanye n’amategeko mu kwihutisha imishinga ihuriweho bimaze kujya mu buryo, ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bwakomeje kugenda biguru ntege.

EAC igaragaza ko ubu bucuruzi bwagumye kuri 15% mu myaka nk’icumi ishize, imibare iri munsi ya 30% kugeza kuri 50% byateganywaga.

Nduva aherutse gutangaza ko nubwo bimeze gutyo, ubucuruzi imbere muri EAC bwihariye ⅛ cy’ibyoherezwa mu mahanga. Yavuze ko ubucuruzi bw’akarere bwazamutse buva kuri 11,5% mu 2016 bugera kuri 12,2% mu 2024, ibigaragaza uburyo ibihugu bya EAC bicyishingikiriza ku bwo hanze yayo.

EAC ibarizwamo abaturage babarirwa muri miliyoni 340.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa