Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bitera impanuka zo mu muhanda harimo kuba hari abagitinyuka gutwara moto banyoye ibisindisha, igaragaza ko 30% by’abatwara moto bakora impanuka baba banyoye ibisindisha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka bwiswe ‘Turindane Tugereyo Amahoro”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko mu mezi atatu ashize, impanuka zo mu muhanda muri iyi ntara zahitanye abantu 26 zigakomerekeramo abarenga 400.
Yagaragaje ko kandi mu bitera izi mpanuka harimo umuvuduko mwinshi, kuvugira kuri telefone n’abatwara banyoye ibisindisha.
ACP Rutikanga yavuze ko nibura buri cyumweru mu gihugu hose Polisi ifata abantu bari hagati ya 15 na 20 batwaye banyoye ibisindisha, ibyerekana ko amasomo y’umutekano mu muhanda akwiriye gukomeza kwigishwa.
Ati “Niba ari buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka, muzi ibihano biba bihari, uhita wumva ko hari abantu batarahinduka. Ni yo mpamvu kwigisha bigomba gukomeza kuko ibihano bigomba kujyana no kwigisha.”
Imibare ya Polisi y’u Rwanda yo mu 2024 yerekana ko muri uwo mwaka mu Rwanda habaye impanuka ibihumbi 22, zica abantu 1.047. Aba barimo 34% by’abanyamaguru, 27% by’abari kuri moto na 23% by’abari ku magare.
ACP Rutikanga avuga ko mu mpanuka zikomeye ziheruka, inyinshi zitatewe n’ubusinzi kuko ashingiye ku bamotari, abagera kuri 30% usanga baba batwaye banyweye ibisindisha.
Ati “Ariko mu mpanuka 10 z’abamotari, hari igihe usanga batatu baba banyoye ibisindisha. Mu bipimo twagiye dufata mu batwara imodoka nini, bisi nto n’inini, nta mushoferi duheruka gufata atwaye yanyoye ibisindisha.”
Ugereranyije no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ni cyo gihugu cyagabanutsemo impanuka kuko zigeze kuri 6,6 ku binyabiziga ibihumbi 100. Ni mu gihe mu karere ruherereyemo usanga ari 20 ku binyabiziga ibihumbi 100.
Polisi y’u Rwanda yibukije buri wese ukoresha umuhanda ko ari inshingano ze mu kurinda mugenzi we, azirikana amategeko, ibyapa, ibirango n’amabwiriza agenga umuhanda.
Uburenganzira bwo gutambuka mbere ntibutanga umutekano ungana na 100% ku mpanuka, akaba ari yo mpamvu bisaba kubanza gushishoza.
ACP Rutikanga yibukije buri wese ukoresha umuhanda ko ari inshingano ze kurinda mugenzi we impanuka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *