
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukurikiranye abandi basirikare 188 bahunze imirwano bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Imirwano aba basirikare bahunze yabereye mu bice bitandukanye bya teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, birimo santere ya Kalehe, Nyabibwe na Kavumu.
Igisirikare cya RDC gikorera muri Kivu y’Amajyepfo cyari giherutse gufunga abasirikare 84 barimo icyenda barashe abaturage 10. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwica, gufata ku ngufu, gusahura no kwigumura.
Mu gitondo cya tariki 11 Gashyantare 2025, hafashwe abandi umunani, umunsi urangira hafashwe abandi 180, nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Muri rusange, abasirikare bakurikiranyweho guhunga M23 muri Kivu y’Amajyepfo ni 272. 92 batangiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Bukavu, abandi 180 baracyategereje kuburanishwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *