Abangavu b’imyaka iri munsi ya 16 mu baburiwe irengero nyuma y’inkongi yahitanye benshi bariraga Ubunani mu kabari
Yanditswe: Friday 02, Jan 2026
Nibura abantu bagera kuri 40 bapfuye, abandi barenga 115 barakomereka bikomeye, nyuma y’inkongi yibasiye akabari Le Constellation mu mujyi wa Crans-Montana uri mu misozi ya Alpes mu Busuwisi, mu ijoro ryo kwizihiza umwaka mushya wa 2026. Abenshi mu bahuye n’iyi mpanuka ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25.
Iyo nkongi yatangiye ahagana saa saba n’igice z’ijoro (01:30) ku itariki ya 1 Mutarama 2026, mu gihe hari ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi. Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro wakwirakwiriye vuba cyane, abantu bagira ubwoba bwinshi bagerageza kwiruka no gusohoka, bamwe baca amadirishya kugira ngo bakize ubuzima bwabo.
Hari amakuru avuga ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’amatara cyangwa umuriro wari washyizwe ku macupa ya shampanye yatwarwaga n’abakozi b’akabari, ariko abayobozi bo mu Busuwisi banze kugira icyo batangaza kuri ayo makuru, bavuga ko iperereza rikomeje.
Nk’uko bitangazwa na Aljazeera, Perezida w’u Busuwisi, Guy Parmelin, yatangaje ko iyi mpanuka ari imwe mu ziteye agahinda gakabije igihugu cyabo cyigeze kubona, anatangaza ko amabendera azururutswa mu gice cy’igihugu cyose mu gihe cy’iminsi itanu yo kunamira abazize iyi mpanuka.
Kugeza ubu, haracyari abantu benshi baburiwe irengero, barimo abaturage b’u Bufaransa n’u Butaliyani. Abategetsi bavuze ko kumenya imyirondoro y’abapfuye bishobora gufata iminsi cyangwa ibyumweru, bitewe n’uko hari imibiri yangiritse bikabije. Iperereza riri gukorwa hifashishijwe ibizamini bya ADN n’amenyo.
Abakomerekeye muri iyi nkongi barimo kwitabwaho mu bitaro bitandukanye birimo iby’i Zurich, Lausanne na Geneva, cyane cyane ibifite ubushobozi bwo kuvura inkovu zituruka ku muriro. Ibihugu birimo u Bufaransa n’u Butaliyani byatangaje ko hari abaturage babyo bari mu bakomerekejwe no mu baburiwe irengero.
Nubwo impamvu nyakuri y’inkongi itaramenyekana, abayobozi bashimangiye ko atari igitero. Iperereza ririmo kwibanda ku kureba niba aka kabari kari kuzuje ibisabwa by’umutekano, harimo umubare n’uburyo bw’inzira z’ubutabazi, kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yiswe “nk’iherezo ry’isi” n’abayibonye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *