skol

Abangavu barenga 1600 b’i Karongi batewe inda mu myaka itatu ishize

Yanditswe: Saturday 28, Feb 2026

featured-image

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi igaragaza mu mirenge 13 igize aka karere mu myaka itatu ishize hagaragaye abangavu 1602 basambanyijwe bagaterwa inda.

Ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda ni kimwe mu bihangayikishije kuko abo bibayeho bagerwaho n’ingaruka zirimo gutereranwa n’imiryango yabo, gucikiriza amashuri, gutakaza icyizere cy’ejo hazaza, utaretse no kuba umubare munini w’abana bagwingira ari uw’abana bavuka ku bangavu batewe inda.

Nubwo u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda no gufasha abahuye n’iki kibazo, mu 2025, ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, inda ziterwa abangavu ziyongereyeho 3% ziva kuri 5% mu 2020 zigera kuri 8% mu 2025.

Mu Karere ka Karongi, imibare igaragaza ko mu 2023 abangavu 502 batewe inda, mu 2024 baba 536 naho mu 2025 abangavu batewe inda bari 564.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Uungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo gufasha abangavu gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

Avuga ko ikindi babafasha ari ukububakira ubushobozi kuko basanze amikoro make ari mu bituma bangwa mu bishuko bituma basambanywa bagaterwa inda.

Ati “Iyo umwangavu wasambanyijwe agaterwa inda ahujwe n’amahirwe yo kwiga imyuga, atangira gushyira mu bikorwa ibyo yize. Uko byamera kose, aba ahanze umurimo kandi umurimo ubyara inyungu. Hari nubwo birenga kuba ubwe, akaba yafasha bagenzi be batagize amahirwe yo kwiga umwuga, bityo imirimo myinshi igahangwa bitururse kuri bake bayize.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko 57,1% by’abangavu baterwa inda, baziterwa n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055, mu 2024 bongeye kwiyongera bagera ku 22.454.

Mu mpamvu zitera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu harimo filimi z’urukozasoni, kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, kutanyurwa, n’amakimbirane yo mu miryango atuma ababyeyi babura umwanya wo guha impanuro abana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa