Abantu bagera ku 12.000 bamaze kwimurwa mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa kubera inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira amashyamba. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro babiri bapfiriye hafi y’ikibuga cy’indege cya Bordeaux, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.
Ikigo cy’itangazamakuru AFP cyatangaje ko muri abo bimuwe harimo ba mukerarugendo 10.000.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gironde buvuga ko umuriro umaze gutwika hegitari zirenga 2.000 z’ubutaka.
Hagati aho, mu Butaliyani, abayobozi bunamiye umwe mu bashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro wapfuye ari mu kazi ko kuzimya umuriro wibasiye agace ka San Cataldo.
Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi, birimo Ubufaransa, Ubutaliyani na Esipanye, bimaze amezi bihanganye n’ubushyuhe bukabije.
Muri Esipanye, abayobozi bategetse abaturage bo mu duce twinshi dukikije umujyi wa Toledo, uherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru Madrid, kwimuka bakava mu byabo kubera inkongi z’umuriro.
Abahanga bavuga ko ihindagurika ry’ikirere riterwa n’ibikorwa bya muntu rikomeje gutuma ubushyuhe busanzwe bwari buri hejuru burushaho gukaza umurego, bigatuma inkongi z’umuriro n’ibindi biza bifitanye isano n’ikirere birushaho kwiyongera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *