
Ibitero bikomeye u Burusiya bwaraye bugabye ku Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, byaguyemo abantu 14, abandi benshi barakomereka.
Ibi bitero biri mu bikomeye u Burusiya bugabye i Kyiv kuva impande zombi zakwinjira mu ntambara karundura, aho u Burusiya bwarashe misile 32 na drones 440, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Ukraine, Ihor Klymenko.
Ibi bitero byagabwe mu duce 27 tw’Umujyi wa Kyiv, aho byamaze amasaha icyenda. Kimwe mu bisasu byoherejwe cyaguye ku nyubako ituyemo abantu, yitura hasi. Aha ni naho haguye benshi mu bishwe n’ibi bitero.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ibi bitero ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’u Burusiya, kuko byibasiye abasivile. Ati "Birababaje kubona ibihugu bikomeye ku Isi byarirengagije ibi bitero."
Byari byitezwe ko Zelensky aganira na Trump mu nama ya G7 iri kubera muri Canada, gusa Trump yavuye muri iyo nama igitaraganya, asubira muri Amerika aho bikekwa ko agiye gukomeza gukurikirana intambara iri guca ibintu hagati ya Iran na Israel, intambara bivugwa ko Amerika ishobora kwinjiramo.
Ku rundi ruhande, Ukraine yarashe drones zirenga 147 mu Burusiya, gusa Igisirikare cy’icyo gihugu kibasha kuzikumira zose ku buryo ntayageze mu cyerekezo yari yahawe, mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *