Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko kuva gahunda yo gutanga ubwenegihigu Nyarwanda yatangira, u Rwanda rumaze kubuha abantu 1500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi
Ibi byemejwe n’Umuyobozi wa Serivisi zigenewe Abenegihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Rusanganwa Jean Damascène, aho yavuze ko icyiciro giheruka cy’ababuhawe ari abantu 101.
Muri abo babuhawe 80 bari mu turere dutandukanye tw’igihugu mu gihe 21 bari muri za Ambasade z’ibihugu zitandukanye mu Rwanmda.
Rusanganwa yavuze ko umuntu wese umaze guhabwa ubwenegihugu nawe aba abaye Umunyarwanda nk’abandi bose ndetse ko nawe aba agiye gutangira kubahiriza ibyo amategeko y’u Rwanda ateganya.
Yagize ati “ Iyo amaze guhabwa ubwenegihugu nawe aba agiye gutangira kugendera ku mategeko y’u Rwanda nk’abandi banyarwanda kuko aba yabirahiriye mu ndahiro”.
Rusanganwa yavuze ko buhawe arahira indahiro y’ubudahemuka, kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, gukunda igihugu, kuba inyangamugayo no kubahiriza indangagaciro Nyarwanda.
Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008, rigaragaza ko abanyamahanga bashobora kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.
Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.
Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye.
Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.
Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu enye zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, kuba yarakoresheje inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, iyo yabuhawe kubera ishyingira rishingiye ku kubona ubwenegihugu ariko ridashingiye ku kubaka umuryango ndetse n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.
Ku bijyanye no kuba niba hari uwigeze yamburwa ubwenegihugu Nyarwanda ,Rusanganwa yavuze ko kugeza ubu nta muntu urabwamburwa.
Icyakora, itegeko rivuga ko kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bitemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumaze gutanga ubwenegihugu Nyarwanda ku bantu 1500 kuva iyi gahunda yatangira
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *