Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 rwashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, dosiye z’abantu 37 bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, ku wa 21 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’urwo rwego byo mu mwaka wa 2024/2025, hamwe n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko muri uwo mwaka, bari bakiriye amakuru ajyanye n’ibyaha bya ruswa 33. Ni mu gihe abantu 66 ari bo bari muri iyo dosiye.
Icyakora Nirere Madeleine yavuze ko ibyaha bya ruswa 16 ari byo byashyikirijwe urwego rw’Ubugegenzacyaha maze abantu 37 bari muri dosiye barakurikiranwa.
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko abantu 29 bashyikirijwe izindi nzego nk’amakosa yo mu kazi.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko inzego zose ziba zisabwa gutanga amakuru kugira ngo zigenzurwe. Ati: “Inzego zose zisabwa gushyira mu bikorwa Politiki yo kurwanya ruswa ariko MINECOFIN, MINIJUST, MINEDUC, MIFOTRA, MINUBUMWE, RCS, PSF, RCSP zifite inshingano y’umwihariko yo gutanga raporo ku Rwego rw’Umuvunyi. Izi Nzego zose zatanze raporo zikubiyemo ibikorwa zakoze n’ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa.”
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu mu mwaka wa 2024-2025 ungana n’arenga Miliyari 1.3 frw kuri miliyari ebyirizi yagombaga kugaruzwa.
Guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mpera za Kamena 2025, umubare w’amafaranga yagarujwe ni miliyari zirenga 15.4 frw. Hiyongeraho amayero 3.729 ukongeraho amadolari 14.743 ukongeraho umutungo ufite agaciro ka miliyoni zirenga 100.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2024 ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda, bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda (TIR), bwagaragaje ko abaturage babona ruswa cyane cyane mu nzego zitanga serivisi, biri hejuru cyane mu rwego rw’abikorera, aho biri ku gipimo cya 13% bivuye kuri 15.6% muri 2023, mu gihe byari 21.2% mu 2022 naho mu 2021 byari kuri 20.4%. Muri uyu mwaka wa 2025 bigeze kuri 12.95%.
Naho ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bwakozwe umwaka ushize, bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ari ho hagaragara ruswa kurusha ahandi, ku gipimo cya 41.6%, zikaba ari na zo ziza imbere mu kurangwa n’ikimenyane mu mikorere yazo, ku gipimo cya 84.7%.
Biteganyijwe ko muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu (2024-2029), igipimo cy’abaturage banyurwa na serivisi bahabwa kizagera kuri 90.4%, bikazagerwaho binyuze mu kongera imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *