skol
fortebet

Abantu 72 bashya banduye Ebola ku munsi umwe muri RDC

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 15, Jun 2026

 Abantu 72 bashya banduye Ebola ku munsi umwe muri RDC

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje kwiyongera ku buryo bushimishije, aho kugeza ku wa 13 Kamena 2026 abantu 782 ari bo bamaze kugaragaraho ubwandu, barimo 181 bamaze kwitaba Imana.

Iyi mibare mishya igaragaza uko iki cyorezo kiri gukwira mu buryo bwihuse, cyane cyane mu Ntara ya Ituri ndetse no mu bice bimwe byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku munsi umwe gusa, hagaragaye abanduye bashya 72, muri bo hakaba harimo 29 bapfuye kuri uwo munsi.

Abashya bagaragayeho ubwandu benshi baturutse mu Ntara ya Ituri, ahagaragaye abantu 56 mu duce dutandukanye turimo Mongbwalu, Bunia, Rwampara na Nyankunde. Mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru habonetse abandi 16 bo mu mijyi nka Butembo na Katwa.

Nubwo imibare igaragaza ubwandu iri kuzamuka, ubuyobozi bwa RDC buvuga ko kimwe mu byabiteye ari uko hongerwe imbaraga mu gushakisha abanduye no kubakurikirana hakiri kare, bigafasha kumenya neza uko icyorezo gihagaze.

Ku rundi ruhande, hari n’icyizere gishingiye ku mubare w’abamaze gukira, aho abantu 40 bamaze gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kuvurwa. Muri bo harimo batanu bashya bakize mu duce twa Rwampara, Mongbwalu na Mambasa.

Abashinzwe ubuzima bakomeza kwibutsa abaturage ko nubwo nta rukingo cyangwa umuti wihariye wa Ebola ya Bundibugyo uraboneka, kuyivura hakiri kare no kwitabwaho n’abaganga byongera amahirwe yo gukira. Ni yo mpamvu basaba abantu kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo umuriro ukabije, kuruka no gucika intege.

Leta ya RDC ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo, irushaho gushishikariza abaturage kwirinda no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, mu rwego rwo gukumira ko gikomeza gukwirakwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa