skol

Abantu babiri bananirwa kubana bate? Perezida Kagame ku makimbirane y’abashakanye

Yanditswe: Sunday 01, Feb 2026

featured-image

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza batandukanye, avuga ko abantu bari bakwiye kwihanganirana, ndetse aha umukoro abanyamadini wo gushaka igisubizo kirambye kuri icyo kibazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026 ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.

Kuri iyi nshuro, aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye ayo masengesho, yagaragaje ko abantu babana bakwiye kwihanganirana mu rwego rwo kubaka umuryango, bityo ko atumva uko abantu babiri babana bananiranwa.

Ati “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha abantu babiri umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ngo sinkigushaka mvira aha ni iki, haba habaye iki?”

Yakomeje agaragaza ko nubwo haba habaye ikibazo, abantu bakwiye kwicarana bakabicoca aho gutandukana kuko ushobora gusanga ahandi werekeje hariyo ibibazo birenze ibya mbere.

Ati “Ariko niba cyanabaye birashoboka ko cyaba gihari, ariko se abantu ntibarebana mu maso bakaganira bakavuga bati ibi bintu ntukwiriye kubikora, ntuzasubire, ndetse n’ejo yasubira ukavuga uti ariko ubushize twari…ariko se urava aho ujye he handi udasanga ibibazo nk’ibi? Wenda ko uri busangeyo ibibi hanyuma. Ibibi kurusha aho ngaho.”

Yongeye kugaragaza ko iyo umuryango usenyutse bigira ingaruka ku gihugu muri rusange.

Ati “Tekereza ingaruka yaba iyo ku bashakanye babiri, babiri, batatu, bane, batanu, 10 mu gihe kimwe erega ubu igihugu cyarangiye, cyahaguye. Igihugu kirahagwa. Ariko ibi ni ibintu bishobora gucungwa. Ariko niba mwemera Imana, mwemera n’amasengesho byo mwabisengeye da.”

“Mwakwicaye mukabisengera mukabishakamo igisubizo mukakibona niba mutabeshya koko? Niba ibyo mutwigisha, ibyo muvuga, niba namwe mubyemera, aho twagiye buri gitondo, buri mugoroba dukurikiye inyigisho, izo nyigisho zikuviramo iki udashobora gukoresha kugira ngo urenge uwo mujinya, iyo nabi cyangwa kugirirana nabi? Ubundi uvanayo iki niba udashobora kubikoresha mu kuzana umutuzo mu muryango.”

Yashimangiye ko ibibazo biri mu ngo ari umutwaro wikorewe na buri wese kandi ko bikwiye gushyirwamo imbaraga Abanyarwanda bakarangwa n’uwo mutima.

Ati “Ibyo rero ni byo dukwiye gushyiramo imbaraga, Abanyarwanda bakarangwa n’uwo mutima, ngira ngo igihugu cyakomeza gutera imbere mu nzira nziza ndetse isomo twavanye mu mateka mabi, ntituripfushe ibusa, ku buryo gusubira mu mateka byashoboka kubera ko twarangaye cyangwa tutitaye kuri ibyo ngibyo twese.”

Abanyamadini bagaragaje ko banyuzwe n’impanuro za Perezida wa Repubulika ndetse bemeza ko mu nyigisho zabo bagiye kwibanda cyane ku kuba umuryango nk’uko Pasiteri Ngendahayo Phocas usengera muri Christian Life Assembly i Nyarutarama yabigarutseho.

Ati “Perezida yongeye gushimangira akamaro ko kugira umuryango wubakitse. Umuryango uba ugizwe n’abantu, abantu bagomba kuba bubakitse. Abo bantu n’umuryango bakaba bagize igihugu. Yatweretse ko tugomba kugira uruhare mu kubaka umuntu ku giti cye ariko uwo muntu akamenya no kubana n’abandi.”

Yakomeje ati "Navuga ko Perezida Kagame yavuze nk’umuvugabutumwa kuruta kuba umunyapolitiki, imvugo yakoresheje uyu munsi twayumvise cyane ko yanaduhaye umukoro udukangurira gukomeza gukora icyo tubereyeho."

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa