Abantu barenga 50 biciwe mu gico mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali
Yanditswe: Sunday 09, Feb 2025

Abantu barenga 50 biciwe hafi y’umujyi wa Gao uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bateze imodoka zabo hamwe n’abasirikare bari babaherekeje, nk’uko umuyobozi waho ndetse n’abaturage babitangaje kuwa Gatanu.
Abagabye igitero bagikoreye hafi y’umudugudu wa Kobe, ku birometero 30 uvuye i Gao mu karere aho amashami ya Leta ya Kisilamu na al-Qaida amaze imyaka isaga icumi akorera ibikorwa bihungabanya Mali n’abaturanyi bayo, Burkina Faso na Niger.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize umuyobozi waho utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters ati: “Abantu basimbutse mu modoka kugira ngo bahunge. Hari abaturage benshi bapfuye n’abandi bakomeretse.”
Uyu muyobozi yavuze ko imirambo igera kuri 56 yabonetse yanditswe mu Bitaro bya Gao, akomeza avuga ko hari kandi umubare w’abasirikare utazwi bakomeretse.
Igisirikare cya Mali nticyahise gisubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Umuturage wa Gao yavuze kandi ko abagera kuri 50 bishwe ndetse n’imodoka ziratwikwa. Umuturage yavuze ko ibitero byica byabaye kenshi ku buryo igisirikare gitegura abaherekeza abantu bajya mu bikorwa byabo buri munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *