skol
fortebet

Abantu bataramenyekana bangije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 07, Jun 2026

Abantu bataramenyekana bangije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi

Sponsored Ad

skol

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mujyi wa Mons mu Karere ka Wallonia mu Bubiligi rwangijwe n’abantu bataramenyekana.

Uru rwibutso ruherereye mu Mujyi wa Mons rwangijwe n’abantu bataramenyekana, baharuye ibimenyetso n’ibirango bigaragaza ko ari Urwibutso rw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu banyarwanda batuye mu Mujyi wa Mons, uri mu bategura ibikorwa byo kwibuka muri uyu mujyi, Stany Mukuralinda, habwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko, ibi koko byabaye ndetse agaragaza ko ari ibintu bibabaje cyane.

Yavuze ko abona byakozwe n’abagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Byabaye muri iki cyumweru, byakozwe n’umuntu ubona ko yabikoranye umujinya […] ubona ko ari abantu bapfobya cyangwa bahakana Jenoside."

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mons na Tournai, Turagara Arnold, yabwiye IGIHE ko bahise bashaka uko babimenyesha ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons, abantu na Polisi byihuse kugira ngo bikurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Turagara kandi yavuze ko Abanyarwanda batuye muri Mons bamaganye bikomeye ibi bikorwa bibisha kandi ko bateganya gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ababikozwe bakurikiranwe.

Yashimangiye ko babajwe n’ibyabaye kuko bidaha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa