Abanya-Ethiopia binjiye mu mwaka wa 2018, Kuki Indangaminsi yabo yihariye?
Yanditswe: Thursday 11, Sep 2025
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025, Abanya-Ethiopia bari mu byishimo byo gutangira umwaka mushya wa 2018.
Mu gihe abakomoka muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika baba bari mu byishimo by’ubunani, abandi benshi bari hirya no hino baba bari mu rujijo bibaza impamvu indangaminsi yabo iri inyuma ho imyaka irenga irindwi ugereranyije n’iya Papa Grégoire XIII Grégoire ikoreshwa mu bihugu byinshi.
Uyu mwihariko wa Ethiopia uterwa n’indangaminsi yihariye iki gihugu gikoresha kuva kera.
Ku ndangaminsi ya Ethiopia, umwaka ugira amezi 13, muri aya agera kuri 12 agira iminsi 30. Ukundi kwezi kumwe kwitwa ‘Pagume’ kugira iminsi itanu cyangwa itandatu, bitewe n’uko umwaka ari igiharwe cyangwa atari igiharwe.
Ku Banya-Ethiopia bakoresha iyi ndangaminsi, umwaka mushya utangira tariki 11 Nzeri (ku ndangaminsi ya Papa Grégoire XIII) cyangwa tariki 12 Nzeri igihe umwaka binjiyemo atari igiharwe.
Indangaminsi y’Abanya-Ethiopia ifite inkomoko ku yindi y’Abakirisitu bo ha mbere bo mu Misiri izwi nka ‘Coptic’, yatangiye gukoreshwa hagati y’ikinyejana cya 3 n’icya 4 nyuma y’ivuka rya Yezu.
Indangaminsi ya ‘Coptic’ n’iya Papa Grégoire XIII zihuriye ku kintu kimwe. Zose zitangira kubara zihereye ku ivuka rya Yezu, gusa iya Coptic ivuga ko ivuka rya Yezu ryabayeho nyuma y’imyaka iri hagati y’irindwi n’umunani, ugereranyije n’iya Papa Grégoire XIII.
Ethiopia yatangiye gukoresha indangaminsi ya Coptic ubwo imyemerere ya Gikirisitu yari itangiye gukwirakwira mu Bwami bwa Aksum (Ethiopia na Eritrea by’uyu munsi) mu kinyejana cya kane, ku ngoma y’Umwami Ezana.
Nyuma y’imyaka Ethiopia yatangiye gukoresha iyi ndangaminsi muri gahunda z’igihugu, ireka kwifashishwa n’Abakirisitu gusa.
Muri iyo myaka wasangaga ibihugu bifite uburyo butandukanye bikoresha mu kubara iminsi, amezi n’imyaka, ariko mu kinyejana cya 16 biza kugenda byemera gukoresha iya Papa Grégoire XIII nk’uburyo bihuriyeho.
Ethiopia yo yahisemo gukomeza gukoresha iyi ndangaminsi yayo ya kera cyane cyane muri gahunda z’imbere mu gihugu, ariko ku rwego mpuzamahanga yemera gukoresha iya Papa Grégoire XIII.
Uyu munsi w’ubunani muri Ethiopia bawita ‘Enkutatash’, ukwezi kwa Mutarama bakakwita ‘Meskerem’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *