Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bizihije imyaka 65 igihugu cyabo kimaze kibonye ubwigenge
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Abanya-Nigeria batuye mu Rwanda n’inshuti zabo bishimiye imyaka 65 igihugu cyabo kimaze kibonye ubwigenge, mu birori byabereye i Kigali ku wa 1 Ukwakira 2025.
Uyu muhango wateguwe n’umuryango w’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda, Association of Nigerians in Rwanda, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Ambasade ya Nigeria, umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda Ozonnia Ojielo, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Belén Calvo Uyarra, n’abandi.
Ibirori byaranzwe n’imbyino, umuziki n’ibikorwa byerekana umuco wa Nigeria, bigaragaramo ubusabane hagati y’abanyacyubahiro n’abitabiriye bose. Mu butumwa bwe, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda Ibrahim Zann yavuze ko imyaka 65 ishize igihugu cye kibonye ubwigenge ari urugendo rw’iterambere, kandi ashimangira ko umuco n’abaturage ba Nigeria ari bo mbaraga zikomeje gutuma icyo gihugu gikomera, cyane cyane binyuze mu muziki umaze kwamamara muri Afurika n’isi yose.
Yashimangiye kandi ko umubano wa Nigeria n’u Rwanda ugenda urushaho gukomera, aho yasobanuye ko banki ebyiri z’aho zikorera mu Rwanda — Access Bank na GT Bank — zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Yavuze kandi ko Nigeria isanzwe ifasha mu guteza imbere ubumenyi mu Rwanda binyuze muri gahunda yo kohereza abarimu bishyurwa na Leta ya Nigeria, aho kugeza ubu hari abarimu 28 batanga ubufasha bwa tekiniki muri za kaminuza.
Ambasaderi Zann yashimiye uburyo Abanya-Nigeria bakirwa neza mu Rwanda, asaba Abanyarwanda gusura igihugu cye kuko kubona visa byorohejwe.
Umushoramari Kelechi Anyonwu ukorera mu Rwanda na we yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari, asaba ibindi bihugu bya Afurika kwigira kuri politiki y’u Rwanda yo gukuriraho Abanyafurika visa, mu rwego rwo koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane.
Ibi birori byasigiye Abanya-Nigeria baba mu Rwanda n’inshuti zabo ishema no gukomeza kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Byari ibyishimo bihebuje ubwo abanya-Nigeria baba mu Rwanda bizihizaga ubwigenge bw’Igihugu cyabo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *