skol

Abanyamakuru batatu ba Reuters bahagaritswe gukorera muri Ethiopie

Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026

featured-image

Urwego rugenzura itangazamakuru muri Ethiopie (EMA) rwahagaritse ibyangombwa by’abanyamakuru batatu ba Reuters bakorera muri iki gihugu.

Uru rwego rwanabimye uruhushya rwo gukurikirana Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye ku nshuro ya 39, ibera mu murwa mukuru wa Ethiopie, Addis Ababa, ku wa 14-15 Gashyantare 2026.

Ibi bibaye nyuma y’uko Reuters yashyize hanze inkuru y’ubucukumbuzi ivuga uburyo Ethiopie iri guha imyitozo ibihumbi by’indwanyi za Rapid Support Forces (RSF), zo muri Sudani.

Izi ndwanyi za RSF zihanganye n’igisirikare cya Leta ya Sudani aho zivuga ko zishaka gushyiraho ubutegetsi bushya, nanone zigashyigikira Ethiopie mu bushyamirane ifitanye na Misiri bwatewe n’umushinga wo kubaka urugomero rwa ‘Grand Ethiopian Renaissance Dam’ rwagize ingaruka ku mugezi wa Nile, ufatiye runini Misiri.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Ethiopia ntacyo buravuga kuri iyi nkunga bushinjwa gutera indwanyi za RSF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa