Abanyamategeko ba Nshimiye ukekwaho uruhare muri Jenoside babeshye ko bafungiwe mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
Abanyamategeko ba Eric Nshimiye ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi wagombaga gutangira kuburanishwa muri Werurwe 2026, aho ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, basabye ko urubanza rwasubikwa kuko hari ibimenyetso bagikusanya.
Uru rubanza rwari ruteganyijwe ruzaburanishwa n’Umucamanza F. Dannis Saylor IV muri Boston rugatangira ku wa 16 Werurwe 2026, rukazaburanishwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Aba banyamategeko bandikiye Urukiko barusaba ko rwakwigiza inyuma iburanisha ry’urwo rubanza hashingiwe ku mbogamizi bahuye na zo mu gukusanya ibimenyetso bishinjura uwo bunganira ubwo bari mu Rwanda.
Mu byo bagaragaje nk’imbogamizi ni uko Umunyamategeko wa Eric Nshimiye, Maksim Nemtsev yavuze ko yari mu Rwanda mu minsi ishize ngo yafashwe agafungwa bigatuma adakusanya ibimenyetso bishinjura umukiliya we.
Yasobanuye ko ifungwa rye ryabangamiye ibikorwa yari arimo byo gutunganya neza dosiye, basaba ko urubanza rutaburanishwa ku itariki yari iteganyijwe ahubwo rwasubikwa rugabwa indi nshya.
Amakuru yizewe dukesha IGIHE ifite ni uko babeshye Urukiko rwo muri Amerika kuko Nemtsev yageze mu Rwanda ku wa 12 Gashyantare 2026, afite visa y’ubukerarugendo aho yavugaga ko aje mu biruhuko gusa.
Ubusanzwe ufite Visa y’ubukerarugendo, yemerewe gutembera mu bice bitandukanye by’Igihugu no kureba ubwiza nyaburanga bwacyo ariko ntibimuha uburenganzira bwo gukora inshingano zijyanye n’akazi ke kuko na byo bigira inzira binyuramo.
Binyuranye n’ibyo, byaje kumenyekana ko Nemtsev atari gukora ubukerarugendo yavugaga ko ari bwo bumugenza, ahubwo ko ari mu kazi ko gushaka ubuhamya bushinjura Eric Nshimiyimana aho yari kumwe na Me Prudence Dick Munyeshuri.
Munyeshuri yahoze ari umunyamategeko wunganira abantu mu manza za Jenoside mu rukiko rwa ICTR i Arusha muri Tanzania ariko yaje guhanishwa amezi atanu mu 2018-2019 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka gutanga ruswa kugira ngo umutangabuhamya abeshye mu manza nk’izo.
Abo bombi basanzwe muri Fatima Hotel mu Karere ka Musanze bari gukoresha ibiganiro n’abo bantu bita ko ari abatangabuhamya kandi batari babyemerewe n’amategeko, bishingiye ku byangombwa byabo byabinjije mu Rwanda.
Nyuma y’uko bigaragaye ko bari gukora akazi kandi binyuranye n’amategeko kuko Visa yari afite itamwemerera gukora, abo banyamategeko bagiriwe inama yo gukurikiza inzira zigenwa n’amategeko bitandukanye n’ibyo bo bavuga ko bafunzwe.
Nyuma yo kugirwa iyo nama, uyu Munyamerika, Nemtsev, aho gukora ibiteganywa n’amategeko, yahisemo guhita asubira iwabo.
Nshimiye w’imyaka 53 akurikiranyweho na Amerika kubeshya imyaka myinshi mu byo yavugaga no mu nyandiko yashyiragaho umukono kugira ngo yinjire kandi abe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Anashinjwa kandi ko yabeshye ubwo yahamagarwaga mu rukiko i Boston mu 2019, aho yagiye gutanga ubuhamya bushyigikira uwahoze ari inshuti, na yo yakurikiranwagaho ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubugenzacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 21 Werurwe 2024 ni bwo bwataye muri yombi Nshimiyimana Tabaro Eric.
The Independent yatangaje ko umugenzacyaha Matthew Langille mu ntangiriro za Werurwe 2024, yasanze Nshimiye ku ruganda rwa Goodyear Yire & Rubber ruherereye muri Leta ya Ohio.
Uyu mugenzacyaha yabajije Nshimiye uko yageze muri Amerika n’ishyaka ryo mu Rwanda yabagamo mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Yamubajie niba yaragize uruhare mu gusambanya cyangwa kwica Abatutsi, abanza kubihakana.
Langille mu nyandiko yashyikirije ubushinjacyaha n’urukiko, yasobanuye ko ku nshuro ya mbere Nshimiye “yabanje kuzunguza umutwe, asekana ubwoba, nyuma asaba amazi yo kunywa.”
Byatangajwe ko abagenzacyaha bari baramaze kubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Nshimiye yagize uruhare muri Jenoside, kuko basanze yarahigaga Abatutsi, akabica.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nshimiye yari umurwanashyaka wa MRND ndetse yari Interahamwe. Inyandiko z’ubugenzacyaha zagaragaje ko yitabiraga ibikorwa by’Interahamwe, akambara impuzankano yazo kandi ko yaherewe imyitozo mu ishyamba rya kaminuza.
Langille yasobanuye ko Nshimiye yahigaga Abatutsi, cyane cyane abari mu Bitaro bya Kaminuza i Butare, abandi akabakura kuri za bariyeri, afite ubuhiri buriho imisumari.
Ngo hari nubwo yabaga afite agashoka na za ‘grenades’.
Yagize ati “Abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bagaragaje ko Nshimiye yari umwe mu banyeshuri ba kaminuza bari mu Nterahamwe mu gihe cya Jenoside.
Nk’urugero, umwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko Nshimiye yakoresheje umuhoro n’ubuhiri mu kwica umuhungu w’Umututsi wari ufite imyaka 14 nyuma y’aho we n’abandi bari bishe nyina w’uwo mwana.”
Nshimiye afite umuryango muri Amerika aho amaze imyaka igera kuri 24 yihisha ubutabera, akaba afite abana bane.
Abanyamategeko ba Eric Nshimiye ukekwaho ibyaha bya Jenoside basubikishije urubanza

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *