skol

Abanyamategeko bashaka guhagarika amasezerano ya RDC na Amerika ku mabuye y’agaciro

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Abanyamategeko b’Abanye-Congo n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu batanze ikirego mu rukiko rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, barusaba guhagarika amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iki gihugu cyagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, yemerera abashoramari b’Abanyamerika kugenzura ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro muri RDC kugira ngo Amerika na yo izafashe iki gihugu kubaka inzego z’umutekano zacyo.

Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza, Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri RDC, Musenyeri Fulgence Muteba, yatangaje ko bibabaje kuba Perezida Félix Tshisekedi yaragwatirije umutungo kamere w’igihugu kugira ngo arengere ubutegetsi bwe.

Yabwiye abakirisitu Gatolika b’i Lubumbashi ati "Ese mwari muzi ko twasinye amasezerano y’imyaka 99 yo kubyaza umusaruro umutungo kamere? Ibyo murabizi? Imyaka 99! Kandi turabizi ko amabuye y’agaciro atazabaho iteka. Nk’uko bo babivuga, ni umutungo wisubira. Ariko ni gute umuntu agwatiriza umutungo w’igihugu imyaka 99?"

Nyuma y’aho Perezida Donald Trump atangaje ko yahagaritse intambara yo muri RDC, bityo ko yiteguye kujya gucukura amabuye Tshisekedi yamwijeje, hagati muri Mutarama 2026 Leta ya RDC yohereje i Washington D.C urutonde rw’ibirombe abashoramari b’Abanyamerika bazagenzura.

Mu kirego aba banyamategeko batanze muri Mutarama 2026, bagaragaje ko aya masezerano arenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga kuko mbere y’uko ashyirwaho umukono, yagombaga kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa se amatora ya kamarampaka.

Aba banyamategeko bagaragarije urukiko ko aya masezerano arenga ku ngingo zigenga ubwigenge igihugu gifite ku mutungo kamere wacyo n’irindi iteganya ko ibihugu bingana imbere y’amategeko.

Me Jean-Marie Kalonji uri mu batanze iki kirego, yagize ati “Binyuze mu gutanga iki kirego mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, turi kubahiriza inshingano zacu nk’Abanye-Congo zo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu no gusigasira umutungo wacu ku bw’abazadukomokaho.”

Ikigo cyo muri Amerika giharanira uburenganzira bw’abantu ku mitungo yabo, Oakland Institute, cyatangaje ko ikirego cy’aba banyamategeko n’abahagarariye iyi miryango gifite ishingiro kandi ko cyiteguye gukomeza kubashyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa